Kigali

Kaka yatangaje ubugome bukomeye yakorewe na Jose Mourinho muri Real Madrid

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 3869

Umunya Brazil Ricardo Izecson dos Santos Leite uzwi nka Kaka,yatangaje ko umutoza Jose Mourinho yagize uruhare rukomeye mu gutuma asubira inyuma mu mikinire ndetse uburyo yamwimye umwanya uhagije wo gukina byamugizeho ingaruka zikomeye.

Kaka uherutse gusezera umupira w’amaguru afite imyaka 35,yabwiye ikinyamakuru SporTV ko Jose Mourinho yangije ubuzima bwe nk’umukinnyi wa ruhago kuko nyuma yo kuvunika mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid,yimwe umwanya na Jose Mourinho birangira asohotse muri Real Madrid.

Yagize ati “Ibibazo bibiri nagize muri Real madrid n’imvune ndetse n’umutoza Jose Mourinho.Namaze imyaka 3 ndwana intambara kugira ngo Mourinho angirire icyizere biranga.Niyo mahitamo ye ntacyo nari kubikoraho.Namaze amezi 6 ndakina ngarutse Mourinho anyima umwanya wo gukina.Nabaye umunyamwuga ndetse niyo nasubira muri Real Madrid imiryango yaba ifunguye."

Jose Mourinho yimwe Kaka umwanya kandi yarageze muri Real Madrid aguzwe akayabo ka miliyoni zirenga 50 z’amapawundi,amusimbuza Mesut Ozil wari uturutse muri Werder Bremen.

Kaka yageze muri Real Madrid muri 2009 nyuma y’igihe kinini akinira AC Milan yafashije gutwara UEFA Champions League 2007 ndetse anegukana Ballon d’Or muri uwo mwaka.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3254 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3493 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2413 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2324 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2673 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1930 0