Kigali

Kakule Mughen Fabrice yatangaje ikintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bukora kikamubabaza cyane

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 6438

Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice umaze kuba inararibonye mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ababazwa nuko buri mwaka ikipe ye bayisahura abakinnyi bakomeye kandi imaze kuba igihangange muri Afurika.

Ubwo yafataga ijambo mu birori by’umuganura n’ijoro ry’imihigo byabaye kuwa Gatandatu tariki 3 Kanama 2019,Mugheni yavuze ko ababazwa n’uko amakipe atarusha Rayon Sports urwego ayitwara abakinnyi aboneraho gusaba abayobozi be kuzirikana agaciro kayo.

Yagize ati ‘‘Nababajwe no kumva uko byagenze ngo Djabel agende. Dukwiye kumenya agaciro ka Rayon Sports kuko si ikipe yoroshye. Sinzi impamvu twakangwa na Gor Mahia yo hakurya aha ngo kuko yavuze ko ishaka umukinnyi tukamurekura byoroshye. Ntibikwiye ko dutakaza abakinnyi beza buri mwaka byongeye ngo bajye mu makipe yo hafi aha.

Rayon Sports n’ikipe ikomeye ikwiye gukurura abakinnyi bakomeye buri mwaka aho kubatakaza bagiye hakurya aha muri za Gor Mahia na KCCA. Buyobozi bwacu, muzige ku buryo bwo guha abakinnyi amasezerano y’igihe kirekire tujye tubatakaza ari uko haje ubushobozi bwisumbuyeho atari amakipe ari ku rwego rwacu.’’

Mugheni ukunze kugaruka ku bukaka bwa Rayon Sports,yavuze ko amakipe yo mu karere adakwiriye kuyitwara abakinnyi ahubwo yatangira gushaka uko yajya iyasahura nayo kugira ngo ikomeze kuba ubukombe.

Mu gihe kitarenze umwaka Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi barimo Manishimwe Djabel,Manzi Thierry,Mutsinzi Ange, Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Bimenyimana Bonfils Caleb, Yannick Mukunzi,Nahimana Shassir, Muhire Kevin n’abandi benshi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Twa ephrem

    Ibyo uvuga nukuri 100% kuko wagirango Rayon yabaye Academy

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 675 0

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 1063 0

Rutanga yavuze amayeri bazakoresha kugira ngo basezerere ikipe ya Al...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yabwiye abanyamakuru mbere yo...
23 August 2019 Yasuwe: 1518 0

Rayon Sports yakubye inshuro 16 agahimbazamusyi k’abakinnyi kugira ngo...

Rayon Sports yaraye yerekeje mu gihugu cya Sudani gukina umukino wo...
23 August 2019 Yasuwe: 1644 0

APR FC yegukanye igikombe cyahuzaga ingabo muri EAC itarakina umukino wa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’ u Rwanda,RDF,yegukanye igikombe...
22 August 2019 Yasuwe: 2507 3

Romelu Lukaku yatangaje ubugome bukomeye yakorewe mu ikipe ya Manchester...

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku yatangaje ko yari arambiwe gukinira...
22 August 2019 Yasuwe: 4779 0