skol
fortebet

Kakule Mugheni Fabrice ashobora gutuma Rayon Sports na Kiyovu Sports bashwana

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice uherutse gusinyira Rayon Sports imbanzirizamasezerano kandi asanzwe afitiye amasezerano y’umwaka Kiyovu Sports ashobora gutuma aya makipe yombi yitabaza inkiko kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.

Sponsored Ad

Perezida wa Kiyovu Sports,Kayumba Jean Pierre yavuze ko ibyo visi Perezida wa Rayon Sports, Maitre Muhirwa yatangaje ari ibinyoma batigeze bavugana ku byerekeye Kakule Mugheni Fabrice ahubwo uyu musore yahawe karibu muri Rayon ndetse ayikinira imikino ya gicuti,yarataye akazi muri Kiyovu Sports.

Rayon Sports yatanze Mugheni ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha muri FERWAFA kandi ibizi neza ko ari uwa Kiyovu Sports

Yagize ati “Numvise visi perezida wa Rayon Sports avuga ngo bari mu biganiro na Kiyovu,nta biganiro byigeze bibaho hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports ku kibazo cya Mugheni,sinzi aho babikuye. Mugheni ni umukinnyi wacu,niyo mpamvu bakwiriye kutwegera mu buryo bwa kinyamwuga.Hari ibintu byagakwiriye gucika mu mupira wacu niba dushaka ko utera imbere.Dukwiriye guca uburaya mu bakinnyi.

Umukinnyi agira gutya umuntu akaba aramushutse akamutwara kandi agifitiye amasezerano indi kipe,nawe akamukurikira avuga ngo bizabe uko bibaye baziyumvikanira.Sinumva ukuntu ikipe ya Rayon Sports itanga umukinnyi kuri lisiti kandi izi neza ko ari umukinnyi wa Kiyovu.”

Kayumba yavuze ko Kakule Mugheni akiri umukinnyi wa Kiyovu ndetse agomba gukurikiza amategeko cyane ko bamufata nk’umuntu wataye akazi bityo Rayon Sports ikwiriye kwegera Kiyovu Sports bakaganira niba ishaka kumusinyisha bitaba ibyo bakitabaza FERWAFA.

Kayumba yabwiye Radio 10 ko imyitwarire ya Mugheni yababaje kuko yabashotoye ubwo yazaga ku kibuga yambaye imyenda ya Rayon Sports byashoboraga gutuma abafana bamugirira nabi cyangwa se bakagaragaza indi myitwarire itari myiza.

Rayon Sports izi neza ko Mugheni ari umukinnyi wa Kiyovu Sports gusa ubwo bamusinyishaga imbanzirizamasezerano yababwiye ko yizeye ko azatsinda iyi kipe yahozemo mu kirego yabareze ko banze kumwishyura amezi abiri bigatuma yishakira indi kipe nkuko amategeko ya FIFA abyemeza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko butegereje uru rubanza rwa Mugheni na Kiyovu Sports ndetse yemeza ko biramutse bidakunze ko Mugheni atsinda aribwo batangira kuganira na Kiyovu Sports.

Biravugwa ko Rayon Sports yifuza guha Kiyovu Sports miliyoni 5 kugira ngo imurekure gusa iyi kipe ya Kayumba yo irifuza miliyoni 15 kugira ngo irekure uyu musore wari umaze umwaka abakinira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa