skol
fortebet

Kakule Mugheni Fabrice yandagaje bikomeye Kiyovu Sports n’umuyobozi wayo asingiza Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports Kakule Mugheni Fabrice yavuze ko perezida wa Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre atari ku rwego rwo kuyiyobora ndetse nibakomezanya izajya mu cyiciro cya kabiri ndetse avuga ko Rayon Sports itagihanganye na Kiyovu ahubwo ihanganye n’amakipe y’ibigugu muri Afrika.

Sponsored Ad

Mugheni uherutse kurega Kiyovu Sports muri FERWAFA ayisaba ko yamwishyuriza Kiyovu Sports imwambuye amezi 2,yabwiye Radio 10 ko umuyobozi w’iyi kipe Kayumba nakomeza kuyiyobora izasubira mu cyiciro cya kabiri iherutse kujyamo ikakivanwamo n’imbabazi za Nzamwita Vincent de Gaulle ndetse yemeza ko Rayon Sports itakiri mukeba wayo kuko abakeba bayo ari Enyimba n’andi makipe y’ibigugu muri Africa.

Mugheni yavuze ko Kiyovu nikomeza kuyobora na Kayumba izasubira mu cyiciro cya 2

Yagize ati "Kiyovu niramuka igumanye perezida ifite ubu ngubu izamanuka mu kiciro cya 2 umwaka utaha.Rayon sports Ntabwo ari mukeba wa KiyovuSports Kuko batari ku rwego rumwe.abakeba ba Rayon Sports ni za Enyimba FC.”

Mugheni aherutse gusinyira imbanziriza masezerano Rayon Sports ndetse byitezwe ko mu minsi iri imbere azaba ari umukinnyi wayo naramuka atsinze Kiyovu Sports mu kirego yayireze ko yambambuye amezi 2 cyane ko FIFA yavuze ko umukinnyi umaze amezi 2 adahembwa yemerewe kwishakira indi kipe.

Ibitekerezo

  • Amaco yinda gusa!!!!!Rayon urata c yakoziki ko ariyo kipe yonyine muruyumwaka yatsinzwe ibitego byinshi ngo nimucyeba wa Enyimba?gute c?ikipe itagira igikombe nakimwe murwanda kizwi na FIFA muri 2018 inyatsi izasigara kurugo kimwe naza Magaju Musanze na za Gicumbi puuuuu reka kuvuga ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa