skol
fortebet

Kapiteni wa Aston Villa yaciye ibintu kubera inkweto zishaje yakinnye yambaye kandi ari umukire [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa Aston Villa, Jack Grealish w’imyaka 23 yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yari yambaye ibikweto bishaje mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere baraye batsinzemo ikipe ya Derby County ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Jack Grealish usanzwe asatira aca ku mpande yatumye benshi bibaza impamvu yakinnye yambaye izi nkweto zishaje,bamwe babyita amarozi ariko we yavuze ko izi nkweto zimutera amahirwe.

Grealish yambaye izi nkweto zishaje zo mu bwoko bwa Nike Hypervenom Phantom IIIs, zigura amapawundi angana na 240 mu gihe ahembwa akayabo k’ibihumbi bisaga 40 by’amapawundi ku cyumweru.

Grealish yabwiye Skysports ati “Navuye mu mvune mpita nambara izi nkweto.Zari nshya,zimfasha gutsinda ibitego ndetse ntanga imipira myinshi yavuyemo ibitego.Natekereje ko izi nkweto zintera amahirwe mpitamo kuzambara.

Izi nkweto za Jack Grealish zatumye benshi bacika ururondogoro,zamufashije kuzamura muri Premier League ikipe ya Aston Villa yaraye itsindiye I Wembley Derby itozwa na Frank Lampard ibitego 2-1 ihabwa akayabo ka miliyoni 170 z’amapawundi. Aston Villa yiyongereye kuri Norwich City na Sheffield United nazo zazamutse mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukino wabaye uwa mbere uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru kuko miliyoni 170 z’amapawundi zakinirwaga ziruta kure amafaranga atangwa nk’agaciro ka Premier League,UEFA Champions League na FA Cup uyateranyije.





Grealish yagaragaye yambaye ibikweto bishaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa