skol
fortebet

Kapiteni wa Fiorentina yitabye Imana asinziriye

Yanditswe: Sunday 04, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Davide Astori wari kapiteni w’ikipe ya Fiorentina FC yo mu Butaliyani yitabye Imana ubwo yari asinziriye yitegura gucakirana na Udinese kuri iki Cyumweru.
Astori yakiniye Ubutaliyani
Uyu musore w’imyaka 31,yapfuye urupfu rutunguranye,cyane ko yaryamye ntabashe kubyuka byatumye abakinnyi bamena urugi rwa hoteli yarayemo nyuma yo kumara igihe bamuhamagara bakamubura cyane ko atagaragaye kw’igaburo rya mu gitondo, mu kumubyutsa basanze byarangiye.
Ikipe ya Fiorentina yashenguwe (...)

Ikipe ya Fiorentina yashenguwe n’urupfu rw’uyu musore wari ufite umwana n’umukunzi bari bamaze iminsi bakundana.

Astori yafashwe n’uburwayi butunguranye butabashije kumenyekana nkuko urubuga rwa internet rwa Fiorentina rwabitangaje ndetse bavuga ko bashenguwe no kubura uyu kapiteni wabo witangaga kugira ngo ikipe itere imbere ndetse bihanganisha umuryango we.

Astori yari amaze guhamagarwa inshuro 14 mu ikipe y’igihugu cy’Ubutaliyani ndetse yari amaze imyaka 12 akina umupira.

Asize umugore n’umwana umwe

Imikino ya shampiyona y’Ubutaliyani Serie A yagombaga gukinwa uyu munsi yose yasubitswe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa