Kigali

kapiteni wa Mexico yibasiriye Neymar amuvugaho amagambo atari meza

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 June 2018 Yasuwe: 1506

Kapiteni wa Mexico Andres Guardado yasabye umusifuzi uzasifura umukino uzabahuza na Brazil kuba maso akareba uburyarya bwa Neymar ko ukunda kwigusha ndetse agakabiriza amakosa yoroshye bamukoreyeho.

Uyu mu kapiteni yavuze ko Neymar ameze nk’umukinnyi w’ikinamico,ko iyo ari mu kibuga akenshi aba agerageza kubeshya abasifuzi ndetse akabiriza udukosa duto akatugira amakosa aremereye,aboneraho gusaba umusifuzi uzasifura umukino w’ibi bihugu byombi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kuzaba maso.

Guardado yasabye umusifuzi kuzita kuri Neymar

Yagize ati “Twese tuzi neza Neymar uwo ariwe,si njyewe cyangwa ikipe yacu ikwiye kumucira urubanza,ahubwo n’abasifuzi na FIFA.Ubu haje VAR ni ahayo kugira ngo irebe imikinire ye ndetse ihagarike ibinyoma bye.Tuzi ukuntu akunda gukabiriza amakosa,yigusha hasi kenshi ariko nibwo buryo bwe bwo gukina gusa abasifuzi bagomba kumuhagarika.”

Guardado yavuze ko we na bagenzi be bazi ko umukino wo ku wa Mbere saa Kumi mu mujyi wa Asmara ari uw’ingenzi ku buzima bwabo ndetse biteguye gukora ibishoboka byose bakawutsinda bakagera muri ¼.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gareth Bale yahaye ubutumwa bukomeye Loris Karius wafashije Real Madrid...

Rutahizamu Gareth Bale yabwiye umunyezamu Loris Karius wamuhaye igitego ku...
18 September 2018 Yasuwe: 572 0

Uburanga bwa Victoria Bonya uri mu rukundo na Marouane Fellaini ari guca...

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amafoto agaragaza...
18 September 2018 Yasuwe: 705 0

Mohamed Salah yatangaje intego Liverpool ifite uyu mwaka bituma ahabwa...

Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yatangaje ko we na bagenzi be...
18 September 2018 Yasuwe: 836 1

Benjamin Mendy yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo yakoreye...

Umufaransa Benjamin Mendy ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso,yakoreye...
18 September 2018 Yasuwe: 711 0

Urugamba rwo guhagarika Real madrid yigaruriye UEFA Champions League...

Kuri uyu wa Kabiri,nibwo hatangira imikino y’amatsinda ya UEFA Champions...
18 September 2018 Yasuwe: 609 0

Muvunyi Paul yashimiye byimazeyo Robertinho umaze guhindura cyane Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Muvunyi paul yashimiye byimazeyo umunya Brazil...
17 September 2018 Yasuwe: 2672 0