skol
fortebet

Karekezi ashobora kugaruka mu Rwanda gutoza police FC

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aravugwa mu bashobora gusimbura Seninga Innocent uherutse gusezera mu ikipe ya Police Fc kubera umusaruro muke.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo umutoza Seninga Innocent n’umwungiriza we Bisengimana Justin basezeye ku kazi ko gutoza ikipe ya Police FC kubera umusaruro muke w’iyi kipe watumye igera ku mwanya wa 8muri shampiyona kandi yararangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ishize.

Mashami aravugwa muri Police FC

Nyuma yo gusezera kw’aba batoza, ikipe ya Police FC yahise iha akazi Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso kugira ngo aze kuba umutoza w’agateganyo ariko bashaka umutoza mushya none abavugwa barimo na Karekezi Olivier.

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’abatoza 2 barimo Karekezi Olivier na Mashami Vincent uri mu ikipe y’igihugu,ndetse biravugwa ko iyi kipe ishobora kongera kugarura kabuhariwe Karekezi wahaye Rayon Sports ibikombe 4 mu gihe kitageze ku mwaka nubwo yayivuyemo mu buryo budashimishije.

Uretse Mashami na Karekezi,Police FC ishobora kugarura Casa Mbungo wahoze ari umutoza wayo ndetse akabahesha igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 2015.

Karekezi ashobora kugaruka mu Rwanda

Ikipe ya Police FC imaze kunganya na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino wasubitswe mu Cyumweru gishize kubera imvura yaguye ku kibuga cya Kicukiro kikuzura amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa