skol
fortebet

Karekezi niwe uzishakira umutoza wungirije usimbura Katauti

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko Karekezi Olivier usanzwe ari umutoza mukuru w’iyi kipe,ariwe uzishyiriraho umutoza wungirije nyuma y’aho uwari ufite aka kazi Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana mu kwezi gushize. Uyu Karekezi wari umaze iminsi ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha yakekwagaho,mu Cyumweru gishize nibwo yarekuwe ndetse ubuyobi bwa Rayon Sports bumubwira ko bumufitiye icyizere nkuko Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Itangishaka Bernard yabitangarije (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko Karekezi Olivier usanzwe ari umutoza mukuru w’iyi kipe,ariwe uzishyiriraho umutoza wungirije nyuma y’aho uwari ufite aka kazi Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana mu kwezi gushize.

Uyu Karekezi wari umaze iminsi ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha yakekwagaho,mu Cyumweru gishize nibwo yarekuwe ndetse ubuyobi bwa Rayon Sports bumubwira ko bumufitiye icyizere nkuko Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Itangishaka Bernard yabitangarije Radio Flash FM.

Yagize ati “Tugize amahirwe menshi kuba Karekezi yarekuwe,aracyari umutoza wacu kandi niwe ufite ububasha bwo kwishakira umutoza wungirije kandi twiteguye kumuha ubufasha azakenera.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko kuba bwari bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo umutoza karekezi ari uko batari bizeye neza igihe azagarukira kandi bakiri mu marushanwa aho bwatangaje ko bwiteguye gukomeza gukorana nawe.

Kugeza ubu ntabwo Karekezi aratangira akazi nyuma yo kurekurwa ku wa Gatandatu aho yahawe akaruhuko n’ikipe ya Rayon Sports kugira ngo abanze yisuganye azagaruke mu kazi kea meze neza nyuma y’igihe yari amaze mu maboko y’ubugenzacyaha ndetse no kubura inshuti ye magara Katauti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa