skol
fortebet

Karekezi ntiyishimiye umusifuzi watutse Mukunzi Yannick

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier ntiyishimiye imisifurire yahawe n’umusifuzi Kagabo wasifuye umukino yatsinzwemo na Etincelles FC igitego 1-0 aho yavuze ko yatutse umukinnyi Yannick ngo ni “imbecile”.
Uyu musifuzi wagowe bikomeye n’umukino ubwo waganaga ku musozo ntiyishimiwe n’abatoza bombi aho bose bavuze ko ibyemezo bimwe na bimwe yafashe bitabanyuze aho yaje no guha ikarita itukura umusore Manishimwe Djabel mu minota y’inyongera.
Mu kiganiro Karekezi Olivier yahaye (...)

Mu kiganiro Karekezi Olivier yahaye abanyamakuru nyuma y’uyu mukino,yatangaje ko yababajwe n’ibyemezo umusifuzi yafashe yaba ku guha ikarita itukura Djabel ndetse n’ukuntu abakinnyi ba Etincelles batindije umukino bigaragara bikarangira ntacyo akoze.

Yagize ati “Sinishimiye amakarita atari ngombwa yagiye atanga.Nk’iyi karita itukura yahaye Djabel ntiyari ngombwa,umukino wagiye uhagarikwa n’abakinnyi ku bushake noneho umukinnyi yajyaga hanze agahita yongera kwinjira kandi abanza kurindira iminota ingana n’iyo yatindije ibyo ntiyabikurikije.Uburyo yabwiye Yannick amwita Imbecile,ntabwo aribyo.Iyi si imisifurire.”

Karekezi yavuze ko abakinnyi be Shassir na Pierro batabashije kuboneka kubera impamvu zabo gusa yiteguye ko bagaruka bakitegura umukino ukurikira bazakina na Miroplast.

Rayon Sports yageze ku mwanya wa 5 n’amanota 14 aho irushwa amanota 3 na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere amanota 3.

Abakinnyi ba Etincelle bishimira igitego

Dusingizima Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa