skol
fortebet

Karekezi Olivier ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo byemeje ko Karekezi Olivier ari we mutoza mushya wa Rayon Sports, kuri ubu uyu mwanya yari yahawe wasubijwe ku isoko ndetse na bamwe bari bamwungurije bavanwaho.
Byavugwaga ko Karekezi ariwe uzitoranyiriza abamwungiriza.Uyu mwanya w’ubutoza yari yahawe wasubijwe ku isoko nyuma yo gusanga akazi kari katanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Inama yahuje Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports n’ubwikipe yawo Rayon Sports FC yanzuye kandi itegeka ko (...)

Sponsored Ad

Ku wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo byemeje ko Karekezi Olivier ari we mutoza mushya wa Rayon Sports, kuri ubu uyu mwanya yari yahawe wasubijwe ku isoko ndetse na bamwe bari bamwungurije bavanwaho.

Byavugwaga ko Karekezi ariwe uzitoranyiriza abamwungiriza.Uyu mwanya w’ubutoza yari yahawe wasubijwe ku isoko nyuma yo gusanga akazi kari katanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inama yahuje Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports n’ubwikipe yawo Rayon Sports FC yanzuye kandi itegeka ko umwanya w’umutoza w’iyo kipe ushyirwa ku isoko ugapiganirwa, nyuma y’aho abari bawuhaye Karekezi Olivier bemereye ko hakozwe amakosa mu gutanga ako kazi.

Karekezi Olivier n’abari batangajwe ko bazamwungiriza ari bo, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bahawe akazi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC.
Ibi byakozwe hashingiwe ku igika cya 10 cy’ingingo ya 28 mu mategeko shingiro (Statut) y’Umuryango Rayon Sports. Muri iyi ngigo bagaragaraza ko Komite nyobozi ari yo ifite inshingano zo gushaka, gushyiraho no gusezerera abakozi bo mu nzego zinyuranye z’umuryango.

Hagendewe kuri iyo ngigo ya 28, Karekezi Olivier n’abo bamwungirije bari bahawe akazi kandi batangazwa mu buryo bunyuranyije n’uko amategeko shingiro ya Rayon Sports, ari na yo mpamvu inama yateranye ku wa 21 Nyakanga yanzuye ko iyo myanya y’akazi ishyirwa ku isoko igapiganirwa.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho na Ngarambe Charles[Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports] ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, ,rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu buryo bwo kubaka Rayon Sports binyuze mu mucyo.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu buyobozi bw’Umuryango Rayon Sports bashakaga ko Masudi Djuma wahoze atoza Rayon Sports akanayihesha igikombe cya Shampiyona agaruka mu mirimo ye. Ngo ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Gacinya Chance Denys bwo buvuga ko butiyumvisha ukuntu umuntu wasezeye yagaruka gutoza Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Nibyo koko ubu ntabwo Karekezi ari umutoza wa rayon sport fc byemewe namategeko, ariko turacyamushaka. Mbese nubundi ntiyariwe kuko atigeze yemezwa numuryango wa rayon sport, but uyu muryango ukeneye kumushyira mumwanya kuburyo bwubahirije amategeko. Kandi rwose we karekezi na team ye barashoboye, niyo mpanvu bagomba kujyaho kumugaragaro hagendewe kumategeko, kurusha uko yashyirwaho biciye mugikari

    MUBYIGEHO NEZA DUKENEYE EQUIPE ITSINDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa