Kigali

Karekezi Olivier yatangaje uko imikinire ye izaba imeze umwaka w’imikino utaha

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 29 July 2017 Yasuwe: 2752

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi yatangaje ko kimwe mu bizaranga imikinire ye ari umukino wo kwataka no gushaka intsinzi uko byagenda kose.

Uyu mutoza wageze mu Rwanda ku munsi w’ejo ndetse agahita akoresha imyitozo ye ya mbere yashimangiye ko ikipe ya Rayon sports ari ikipe ihora ishaka gutsinda ku buryo yiteze gukora ibishoboka byose agatsinda.

Yagizea ati “Ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ikina ishaka gutsinda nicyo ngomba kugenderaho.Ndashaka gutsinda,ndashaka kugarira ariko cyacyane ni ugutsinda niyo mpamvu turi kumwe na Katauti akazi ke arakazi agomba kumenya guhagarika ba myugariro,sinshaka kubona ibitego by’amafuti niyo mpamvu nshaka na ba Rutahizamu beza kandi ndabizi ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports ni ugutsinda.”

Karekezi Olivier yavuze ko Atari ubwa mbere abonya abakinnyi ba Rayon Sports cyane ko ngo benshi abazi kandi yiteguye gukorana nabo mu mwaka w’imikino utaha.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Areruya yatangaje byinshi ku hazaza he muri Dimension Data

• Areruya Joseph na Mugisha Samuel barangije amasezerano muri Dimension Data...
25 November 2017 0

Rwatubyaye yatangaje ikintu azahora yibukira kuri Katauti witabye...

• Rwatubyaye azahora yibukira Katauti kuri gahunda yagiraga • Rwatubyaye...
25 November 2017 Yasuwe: 444 0

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda

• Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 8 • Kiyovu Sports iyoboye...
25 November 2017 Yasuwe: 69 0

Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 23 bazitabira CECAFA

• Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri CECAFA bamenyekanye • APR FC niyo...
24 November 2017 Yasuwe: 271 0

Rayon Sports iri mu biganiro n’umutoza wigeze gutoza mu Rwanda

• Rayon Sports irashaka umutoza usimbura Karekezi Olivier • Rayon Sports...
24 November 2017 Yasuwe: 1225 0

Seninga Innocent agiye kwitabaza FIFA kugira ngo imufashe kwishyuza Kiyovu...

• Kiyovu Sports yanze kwishyura Seninga Innocent miliyoni 6 z’amafaranga y’u...
24 November 2017 Yasuwe: 609 0