skol
fortebet

Karekezi Olivier yatangaje uko yakiriye ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko yishimiye cyane ikibuga cy’imyitozo Rayon Sports yubakiwe na Skol giherereye mu Nzove aho yavuze ko kizafasha abakinnyi be gukomeza kwitwara neza ndetse no kurushaho kunoza imyitozo yabo cyane ko ku Mumena bakoreraga nta gahunda ihamye bagiraga kubera ko basangiraga ikibuga na Kiyovu Sports.
Karekezi yavuze ko iki kibuga kiziye igihe kuko Rayon Sports igiye kujya ikora imyitozo nyuma ya saa sita ndetse bizatuma nta mpinduka y’amasaha bakoreraho (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko yishimiye cyane ikibuga cy’imyitozo Rayon Sports yubakiwe na Skol giherereye mu Nzove aho yavuze ko kizafasha abakinnyi be gukomeza kwitwara neza ndetse no kurushaho kunoza imyitozo yabo cyane ko ku Mumena bakoreraga nta gahunda ihamye bagiraga kubera ko basangiraga ikibuga na Kiyovu Sports.

Karekezi yavuze ko iki kibuga kiziye igihe kuko Rayon Sports igiye kujya ikora imyitozo nyuma ya saa sita ndetse bizatuma nta mpinduka y’amasaha bakoreraho imyitozo.

Yagize ati “Iki kibuga turacyishimiye kandi twashimiye umuterankunga kuko ubusanzwe twakoraga imyitozo mu gitondo kandi imikino iba nimugoroba,ni byiza ko tugiye kujya dukora imyitozo nimugoroba ku masaha ajyanye n’igihe imikino iberaho.”

Karekezi yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yashyizeho imodoka izajya ifata abakinnyi ikabajyana kuri iki kibuga aho abakinnyi bafite imodoka zabo nabo bazareba uko bazajya bashaka uko bahagera.

Ikibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports giherereye mu nzove ho mu Murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge kikaba cyarafunguwe ku I Taliki ya 29 Nzeri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa