Kigali

Karekezi Olivier yavuze ku byo gusinyisha abakinnyi 3 baturutse muri APR FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 4 August 2017 Yasuwe: 996

Umutoza mushya wa Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiteguye gusinyisha Usengimana Faustin,Mwiseneza Djamal na Habyarimana Innocent nibaramuka bakomeje kuzamura urwego rwabo.

Aba basore bamaze iminsi mu igeregeza muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC kubera kubura igihe gihagije cyo gukina barifuza ko iyi kipe yabaha amasezerano mu gihe umutoza yaba ashimye urwego rwabo.

Mu kiganiro umutoza Karekezi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yok u munsi w’ejo taliki ya 03 Kanama uyu mwaka yavuze ko bataragera ku rwego yifuza gusa bakibagerageza ku buryo bishobotse babaha amasezerano.

Yagize ati “Bizaterwa n’urwego rwiza bazagaragaza,ndizera ko bazasinya nibaramuka bakoze cyane bakazamura urwego rwabo kuko bari bari ku rwego rwo hasi”.

Biravugwa ko muri aba basore 3 umukinnyi ukomeje kwitwara neza ndetse washimwe n’umutoza Karekezi Olivier ari Usengimana Faustin mu gihe abandi 2 bo bagikora cyane ndetse biteguye kujyana n’ikipe ya Rayon Sports muri Tanzania mu rwego rwo gukomeza kwiyereka umutoza Karekezi Olivier.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto y’umukobwa Cristiano Ronaldo yarangiye Rodriguez yaciye ibintu hirya...

• Rodriguez yatandukanye n’umugore we Daniella bari bafitanye umwana •...
21 November 2017 Yasuwe: 1688 0

APR FC izakina na Police FC idafite abakinnyi ngenderwaho bayo

• APR FC izakina na Police FC ku mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona • APR FC...
21 November 2017 Yasuwe: 563 0

Ibyo wamenya kuri Tour de France, Tour du Rwanda ifatiraho icyitegererezo

• Tour de France yatangiye mu mwaka wa 1903 • Maurice Garin niwe wegukanye...
21 November 2017 Yasuwe: 372 0

Gakwaya yahakanye ibyo kuza kwa Witakenge muri Rayon Sports

• Gakwaya yatangaje ko Witakenge atarasinyira Rayon Sports • Gakwaya yavuze...
21 November 2017 Yasuwe: 1404 0

Rayon Sports ishobora kutazongera gukina shampiyona muri uyu mwaka wa...

• FERWAFA yemeye ubusabe bwa Rayon Sports bwo gusubika imwe mu mikino ya...
21 November 2017 Yasuwe: 2218 0

Abafana ba Westham bihanangirijwe na polisi yo mu Bwongereza

• Abafana ba Westham bari guteshwa umutwe polisi ya Essex kugira ngo yinire...
20 November 2017 Yasuwe: 318 0