Kigali

Karekezi yababajwe n’ikarita itukura yahawe Kwizera Pierrot

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 14 September 2017 Yasuwe: 615

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko yababajwe bikomeye n’ikarita y’umutuka yahawe umwe mu bakinnyi agenderaho Kwizera Pierrot aho yavuze ko ikarita yahawe abona ari iy’ubugoryi ndetse avuga ko hari ibihano abayobozi ba Rayon Sports bateganyije uyu musore yakabihawe.

Kwizera Pierrot yasigiye Rayon Sports umukoro ukomeye nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Ibi uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro Development Fund aho yemeje ko uyu musore Atari akwiye kubikora kubera ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Ikibazo cyabaye n’ikarita itukura Pierrot yahawe kuko igihe uri imbere y’umusifuzi ugakubita umuntu inkokora n’ikarita y’ubugoryi gusa birababaje ku mukinnyi nka Pierrot ufite ubunararibonye kuriya gusa bibaho no hanze bibaho ariko ibyo aribyo byose ni ukugerageza umuntu akamubwira ko nk’umukinnyi nkawe ufite ubunararibonye ndetse watowe nk’umukinnyi mwiza imyaka 2 yikurikiranya atagakwiye kubona ikarita itukura nk’iriya bitagakwiye gusa sinzi niba na komite ya Rayon Sports hari ibihano yateganyije kuko ikarita imeze kuriya hanze barayihanira ndetse hari n’amafaranga bagukata gusa nta kundi byabaye tuzagerageza kubikosora.

Uyu musore yahawe ikarita itukura ku munota wa 46 w’umukino nyuma yo gukubita inkokora umusore Murengezi Rodrigue byatumye Rayon Sports ikina ituzuye biza kurangira itsinzwe igitego ku munota wa 7 w’inyongera cyane ko iminota 90 yarangiye ari 0-0 bakongeraho iminota 9.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umukunzi we uherutse kumubyarira...

• Nyuma yo kunyagira APOEL Ronaldo yahise ajya kuryoshya n’umukunzi we •...
23 November 2017 Yasuwe: 1058 1

Jimmy Mulisa yavuze ko rutahizamu we afite ikibazo cyo mu mutwe

• Jimmy Mulisa yabwiye itangazamakuru ko Issa afite ikibazo cyo mu mutwe •...
23 November 2017 Yasuwe: 1101 0

Umutoza wa Sevilla yahishuye impamvu ikomeye yatumye ikipe ye yishyura...

• Eduardo Berizzo utoza sevilla yatangaje ko kubwira abakinnyi be ko arwaye...
23 November 2017 Yasuwe: 298 0

Abasifuzi ntiborohewe n’abafana ku munsi wa 7 wa shampiyona y’u...

• Abafana b’amakipe yo mu ntara barinumira imisifurire iri gukorerwa amakipe...
23 November 2017 Yasuwe: 515 0

APR FC na Police FC zinaniwe kwisobanura ,Kiyovu ihita iyobora urutonde rwa...

• APR FC na Police banganyije 0-0 baha umwanya Kiyovu sports • Kiyovu Sports...
22 November 2017 Yasuwe: 443 0

Bale ayoboye urutonde rw’abakinnyi bagiye kwerekwa umuryango muri Real...

• Muri Real Madrid umweyo uri hafi • Zidane yatanze urutonde rw’abakinnyi 8...
22 November 2017 Yasuwe: 1443 0