skol
fortebet

Karekezi yabeshyuje ibyo gusezera muri Rayon Sports anatangaza umutoza yifuza ko asimbura Katauti

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yamaganye amakuru yavugaga ko yifuza gusezera muri Rayon Sports aboneraho kwemeza ko umutoza Lomami Marcel wari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi yasimbura Katauti akaba umutoza wungirije by’agateganyo mbere yo kuzafata umwanzuro nyuma ya CHAN.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda Karekezi Olivier yabeshyuje amakuru yiriwe mu bitangazamakuru ku munsi w’ejo ko yifuza kwegura mu ikipe ya Rayon Sports kubera ukuntu ubuyobozi bwa (...)

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yamaganye amakuru yavugaga ko yifuza gusezera muri Rayon Sports aboneraho kwemeza ko umutoza Lomami Marcel wari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi yasimbura Katauti akaba umutoza wungirije by’agateganyo mbere yo kuzafata umwanzuro nyuma ya CHAN.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda Karekezi Olivier yabeshyuje amakuru yiriwe mu bitangazamakuru ku munsi w’ejo ko yifuza kwegura mu ikipe ya Rayon Sports kubera ukuntu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwitwaye nabi ubwo yari yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha aho bwahise bumuhagarika by’agateganyo.

Yagize ati “Sinzi aho ibyobintu byavuye kuko nta kibazo mfitanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports. Nanjye nabyumvise ku munsi w’ejo ubwo nari mu myitozo ko hari Radio yatanze ayo makuru gusa nta kibazo gihari mfite amasezerano y’imyaka 2kandi ubuyobozi bwanjye tubanye neza".

Karekezi yavuze ko ibyo kumwandikira ibaruwa imuhagarika by’agateganyo byabaye ndetse ikibazo cyarangiye abanye neza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports
Karekezi Olivier yatangaje ko ibaruwa yabyutse icaracara ku mbuga nkoranyambaga ko yifuza ko Lomami Marcel yamubera umutoza wungirije ari we wayanditse gusa avuga ko ari iby’agateganyo kuko azatangaza umutoza wungirije nyuma y’imikino ya CHAN.

Yagize ati “Twaricaye turaganira n’ubuyobozi mbabwira ko ntaragira igitekerezo cyo gushaka umutoza usimbura Ndikumana Hamad ,ko nzamutangaza nyuma y’imikino 4 twari tugiye gukina gusa iyi baruwa niyo twarayanditse dusaba ko Lomami Marcel yagirwa umutoza wungirije by’agateganyo ndetse turamutse dukomeje kwitwara neza Lomami yakomeza kuko nta kitwirukansa tugiye kureba muri iyi mikino iri imbere hari na CHAN nyuma y’aho nibwo tuzatangaza umutoza wungirije."

Karekezi yatangaje ko yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports gukora ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi 2 b’Abarundi Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bazagaragare ku mukino w’ejo ndetse ko bamwemereye kubikora.

Ibitekerezo

  • umutoza turamushyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa