skol
fortebet

Karekezi yaciye amarenga ko ashobora kuva mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo uyu munsi yashyiraga ifoto y’umwana we ku rukuta rwe rwa Instagram yarangiza akandikaho ko yifuza guhura n’umuryango we vuba. Ngiyi ifoto Karekezi yasangije abantu kuri Instagram avuga ko yifuza guhura n’umuryango we
Uyu mutoza utamerewe neza nyuma yo gutsindwa na APR FC inshuro 2 zikurikiranya muri uku kwezi,yatangaje ko nta gitutu atewe no gutsindwa na APR FC gusa yatunguye benshi mu bakunzi ba (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo uyu munsi yashyiraga ifoto y’umwana we ku rukuta rwe rwa Instagram yarangiza akandikaho ko yifuza guhura n’umuryango we vuba.

Ngiyi ifoto Karekezi yasangije abantu kuri Instagram avuga ko yifuza guhura n’umuryango we

Uyu mutoza utamerewe neza nyuma yo gutsindwa na APR FC inshuro 2 zikurikiranya muri uku kwezi,yatangaje ko nta gitutu atewe no gutsindwa na APR FC gusa yatunguye benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ubwo yashyiraga iyo foto hanze kandi umuryango we yarawusubije muri Sweden.

Benshi bibajije niba agiye kongera gusaba ikiruhuko cyo kujya gusura umuryango we,cyangwa se akaba agye gusezera mu ikipe ya Rayon Sports kubera ko atishimiwe n’abafana bashatse kumusagarira ku munsi w’ejo nyuma yo gutsindwa na APR FC.

Karekezi ashobora gusezera Rayon Sports

Biravugwa ko Karekezi na komite ya Rayon Sports batari kuvuga rumwe kubera ko iyi kipe isigaye ikina umupira mubi ndetse n’abakinnyi bakaba bakomeje gusubira inyuma by’umwihariko Ismaila Diarra.

Nubwo ibi bivugwa,umutoza Karekezi yatangarije abanyamakuru ko nta gitutu afite ndetse ibyamubayeho ari ibisanzwe kandi agiye gukomeza gukora akazi ke neza.

Ishyamba si iryeru kuri Karekezi

Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 18 ku rutonde rwa Azam Rwanda Premeier League, irushwa amanota 5 na Kiyovu Sports ya mbere, ikarushwa 3 na AS Kigali ya Kabili, mu gihe irushwa amanota 2 na APR FC ya gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa