skol
fortebet

Karekezi yashatse abanyamategeko bamuburanira barimo n’umugore we

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

• Karekezi yatawe muri yombi na Polisi ku munsi w’ejo taliki ya 15 Ugushyingo 2017
• Karekezi arashinjwa ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho
• Karekezi yitabaje umugore we Niwin Sorlu wize iby’amategeko kugira ngo amuburanire
• Karekezi yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye muri Rayon Sports

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports uri mu maboko ya Police yamaze gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko rigomba kumubaranira riyobowe n’umugore we, umunya Swede Niwin Sorlu usanzwe ari umunyamategeko.

Uyu mugabo wafashwe na polisi y’u Rwanda kuwa 15 Ugushyingo 2017 aho agomba kwitaba ubugenzacyaha kubera ibyaha akekwaho byakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho nkuko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos
Badege yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo.

UMURYANGO ufite amakuru avuga ko uyu mugabo utoza Rayon Sports ashinjwa kugambanira ikipe y’igihugu na perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule kubera amagambo yatangaje atesha agaciro abakinnyi bakiniye u Rwanda ndetse bakarufasha kugera mu mikino ya CAN 2004 imwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.

Bivugwa ko Karekezi n’abandi bataramenyekana bashatse kugambanira Amavubi kugira ngo atsindirwe na Ethiopia i Kigali maze Degaule amware kubera ko yashimagije aba basore nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo ibitego 3-2.

Karekezi yahisemo kwitabaza umufasha we Niwin Sorlu wize iby’amategeko kugira ngo amufashe kwiregura kuri ibi byaha arengwa.

Andi makuru agera ku UMURYANGO ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze guhagarika by’agateganyo Karekezi Olivier ku kazi kubera ibi byaha akurikiranyweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa