Kigali

Karekezi yashatse abanyamategeko bamuburanira barimo n’umugore we

Imikino   Yanditswe na: 16 November 2017 Yasuwe: 5884

• Karekezi yatawe muri yombi na Polisi ku munsi w’ejo taliki ya 15 Ugushyingo 2017
• Karekezi arashinjwa ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho
• Karekezi yitabaje umugore we Niwin Sorlu wize iby’amategeko kugira ngo amuburanire
• Karekezi yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports uri mu maboko ya Police yamaze gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko rigomba kumubaranira riyobowe n’umugore we, umunya Swede Niwin Sorlu usanzwe ari umunyamategeko.

Uyu mugabo wafashwe na polisi y’u Rwanda kuwa 15 Ugushyingo 2017 aho agomba kwitaba ubugenzacyaha kubera ibyaha akekwaho byakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho nkuko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos
Badege yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo.

UMURYANGO ufite amakuru avuga ko uyu mugabo utoza Rayon Sports ashinjwa kugambanira ikipe y’igihugu na perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule kubera amagambo yatangaje atesha agaciro abakinnyi bakiniye u Rwanda ndetse bakarufasha kugera mu mikino ya CAN 2004 imwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.

Bivugwa ko Karekezi n’abandi bataramenyekana bashatse kugambanira Amavubi kugira ngo atsindirwe na Ethiopia i Kigali maze Degaule amware kubera ko yashimagije aba basore nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo ibitego 3-2.

Karekezi yahisemo kwitabaza umufasha we Niwin Sorlu wize iby’amategeko kugira ngo amufashe kwiregura kuri ibi byaha arengwa.

Andi makuru agera ku UMURYANGO ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze guhagarika by’agateganyo Karekezi Olivier ku kazi kubera ibi byaha akurikiranyweho.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ronaldinho yanyomoje ibyo kurongora abakobwa babiri

Kabuhariwe Ronaldinho yatunguye isi yose ubwo yanyomozaga amakuru yo...
26 May 2018 Yasuwe: 1275 0

Byinshi ukwiriye kumenya kuri Livepool na Real Madrid zirakina uyu...

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze aho amakipe yahize ayandi mu...
26 May 2018 Yasuwe: 714 0

AS Kigali inyagiye Bugesera biyifasha gusatira APR FC

Ikipe ya AS Kigali igaragaje ko igifite gahunda yo guhanganira igikombe cya...
25 May 2018 Yasuwe: 1502 0

Reba amafoto ya bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Real Madrid na...

Ku munsi w’ejo nibwo kuri stade ya NSC Olimpiyskiy Stadium iherereye mu mugi...
25 May 2018 Yasuwe: 4575 1

Mayweather yongeye kwifotoza afite akayabo k’ amadolari umukobwa ari...

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather yongeye kwereka isi yose ko ari...
25 May 2018 Yasuwe: 2008 0

Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 500 mu mateka...
25 May 2018 Yasuwe: 4054 0