skol
fortebet

Karekezi yatangaje aho imyiteguro yo guhura na Lydia Ludic igeze

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko batangiye kwitegura ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi bazakina muri weekend itaha, bahereye ku mikinire yayo kuko bafite CD ebyiri zigaragaza imikino yakinnye.
Uyu mutoza yabitangarije RBA ku munsi w’ejo ubwo yari amaze gutwara igikombe cy’intwari aho yavuze ko abakinnyi be bari mu mwuka mwiza wo gusezerera ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi mu mikino ya CAF Champions League.
Yagize ati”Nibyo twatangiye kwitegura umukino dufitanye (...)

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko batangiye kwitegura ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi bazakina muri weekend itaha, bahereye ku mikinire yayo kuko bafite CD ebyiri zigaragaza imikino yakinnye.

Uyu mutoza yabitangarije RBA ku munsi w’ejo ubwo yari amaze gutwara igikombe cy’intwari aho yavuze ko abakinnyi be bari mu mwuka mwiza wo gusezerera ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi mu mikino ya CAF Champions League.

Yagize ati”Nibyo twatangiye kwitegura umukino dufitanye na Lydia Ludic muri weekend itaha kuko twamaze kubona CD ebyiri zigaragaza uko bakina, turi kwiga uko ikina kugira ngo tuzitware neza.

Umukino ubanza uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro ku itariki ya 10 Gashyantare 2018, uzayoborwa na Alex Muhabi uzaba ari hagati, akazafashwa na Lee Okello hamwe Ronald Katenya bazasifura ku ruhande, Brian Nsubuga Miiro akazaba ari umusifuzi wa 4 mu gihe Komiseri azaba ari Onias Felix Tangawarima wo muri Zimbabwe.

Aya makipe ari guhatana muri 1/16,izarokoka izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro gikurikiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa