skol
fortebet

Karekezi yatangaje amayeri ari bumufashe gusezerera LLB

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko ku mukino w’uyu munsi arakina na Lydia Ludic,araza gukoresha ba rutahizamu benshi kugira ngo abashe kubona ibitego muri uyu mukino. Rayon Sports ifite akazi katoroshye uyu munsi
Karekezi yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko mu mukino w’uyu munsi yifuza gukomeza atsinze ibitego byinshi ikipe ya Lydia Ludic,akaba ariyo mpamvu ari buze gukoresha ba rutahizamu 2 Ismaila Diarra na Nahimana Shassir. Karekezi arifuza ibitego hakiri (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko ku mukino w’uyu munsi arakina na Lydia Ludic,araza gukoresha ba rutahizamu benshi kugira ngo abashe kubona ibitego muri uyu mukino.

Rayon Sports ifite akazi katoroshye uyu munsi

Karekezi yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko mu mukino w’uyu munsi yifuza gukomeza atsinze ibitego byinshi ikipe ya Lydia Ludic,akaba ariyo mpamvu ari buze gukoresha ba rutahizamu 2 Ismaila Diarra na Nahimana Shassir.

Karekezi arifuza ibitego hakiri kare

Yagize ati “Ubushize mwabonye ko iriya kipe y’I Burundi yarinze izamu cyane gusa twe turaza kuba dutandukanye nabo.Twakoze imyitozo ihagije yo gutera mu izamu ndetse twiteze ko mu mukino wo ku munsi w’ejo tuzabona ibitego.Tugomba gukina dushaka ibitego kandi dushaka no gutsinda.”

Diarra yasabwe kwisubiraho

Karekezi yavuze ko abakinnyi be bafite morali yo kwitwara neza ndetse mu mukino w’uyu munsi buri wese yakaniye kwitwara neza.

Aba barundi niyo mizero ya Rayon Sports uyu munsi

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga uyu munsi ni Bakame,MANZI Thierry nubwo yagize akabazo koroheje k’imvune,Usengimana Faustin,Rutanga Eric Akram,Mutsinzi Ange,Niyonzima Olivier Seif,Kwizera Pierrot,Nahimana Shassir,Muhire Kevin,Tshabalala na Ismaila Diarra.

Ibitekerezo

  • iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kwitwara neza muri uyu mukino kabisa . abanyarwanda dutegereje insinzi tutabonye ku mukino ubanza wabereye mu Rwanda.
    tuyiri inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa