skol
fortebet

Karekezi yatangaje byinshi ku busatirizi bwe

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi olivier yatangaje ko abona ubusatirizi bwe buryana ndetse atangaza ko yishimiye uko ikipe ye yubatse ku bijyanye no gutsinda ibitego nyuma yo kunyagira AS Muhanga mu mukino wa mbere w’umwiherero iyi kipe iri kugirira mu ntara y’amajyepfo. Ku munsi w’ejo taliki ya 25 Kanama nibwo Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo yerekeza mu majyepfo mu mwiherero wateguwe n’itsinda ry’abafana bayo bo muri iyi ntara Les Bleus du Sud aho bahise bacakirana na Muhanga mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi olivier yatangaje ko abona ubusatirizi bwe buryana ndetse atangaza ko yishimiye uko ikipe ye yubatse ku bijyanye no gutsinda ibitego nyuma yo kunyagira AS Muhanga mu mukino wa mbere w’umwiherero iyi kipe iri kugirira mu ntara y’amajyepfo.

Ku munsi w’ejo taliki ya 25 Kanama nibwo Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo yerekeza mu majyepfo mu mwiherero wateguwe n’itsinda ry’abafana bayo bo muri iyi ntara Les Bleus du Sud aho bahise bacakirana na Muhanga mu mukino ufungura uyu mwiherero wabereye kuri stade ya Muhanga ukarangira bayinyagiye ibitego 6-0.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko yishimiye uburyo ubusatirizi bw’ikipe ya Rayon Sports bwitwaye ndetse ko bimuha icyizere cyo kwitwara neza mu mwaka utaha.

Yagize ati “Dufite ubusatirizi bwiza, ngira ngo namwe mwabibonye, dufite abanyura ku mpande bakomeye ari nacyo cyaje kugora Muhanga kuko bari babanje gufata ba rutahizamu bacu, ariko impande zombi zakoraga tubasha kubona ibitego bitandatu. Caleb namenyerana neza na Shassir tuzarushaho kubona ibitego byinshi.”

Uyu mutoza kandi yashimangiye ko uretse ba Rutahizamu Rayon Sports abona ari ikipe nziza kuri buri ruhande cyane ko yaba ba myugariro n’abo hagati barangajwe imbere na Kwizera Pierrot bameze neza ndetse ko umwaka w’imikino utaha bizaba bimeze neza kuri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ibitego bya Rayon Sports ku munsi w’ejo byatsinzwe na Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Nova Bayama na Tidiane Kone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa