Karekezi yatangaje byinshi ku ikipe afite nyuma yo gutwara igikombe cy’Agaciro
Yanditswe: Monday 18, Sep 2017
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko yishimiye ikipe ye ndetse n’umubare w’abakinnyi afite nyuma yo gutsinda APR FC akegukana igikombe cy’Agaciro Development Fund ku wa Gatandatu.
Uyu mutoza yatangarije abanyamakuru ko abona iikipe afite uyu mwaka ari nziza ndetse kuba buri mukinnyi afite umusimbura kuri buri mwanya bimuhaicyizere cyo gukomeza gutwara ibikombe.
Yagize ati “Ikipe yacu ifite abakinnyi beza kuko niba Kwizera Pierrot adahari Sefu akaza agakina kandi (...)
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko yishimiye ikipe ye ndetse n’umubare w’abakinnyi afite nyuma yo gutsinda APR FC akegukana igikombe cy’Agaciro Development Fund ku wa Gatandatu.
Uyu mutoza yatangarije abanyamakuru ko abona iikipe afite uyu mwaka ari nziza ndetse kuba buri mukinnyi afite umusimbura kuri buri mwanya bimuhaicyizere cyo gukomeza gutwara ibikombe.
Yagize ati “Ikipe yacu ifite abakinnyi beza kuko niba Kwizera Pierrot adahari Sefu akaza agakina kandi agakina neza nkawe tukabasha gutsinda ikipe nka APR FC.Ndumva tuzaba dufite abakinnyi beza kuri buri mwanyakandi nibaza ko ari ikintu kizagenda kidufasha mu mikino y’uyu mwaka.”
Karekezi Olivier yemeje ko uyu mwaka yizeye ikipe ye ndetse yiteguye gutwara ibikombe bitandukanye cyane ko igikombe cy’Agaciro aricyo cya mbere atwaye muri Rayon Sports.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *