skol
fortebet

Karekezi yatangaje byinshi ku mukino azahuramo na Kiyovu Sports

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye abakunzi ba Rayon Sports ko nubwo ikipe ya Kiyovu Sports yiyubatse uyu mwaka biteguye kuyitsinda bakabona amanota 3 ku nshuro y mbere dore ko umukino wa mbere bahuye na AS Kigali banganyije 1-1.
Mu kiganiro n’abanyamakuru,uyu mutoza yavuze ko nyuma y’uyu mukino wa mbere wa shampiyona yahinduye byinshi ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka byose akabona intsinzi kuri iki cyumweru kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.
Yagize ati “Kiyovu yatangiye neza (...)

Yagize ati “Kiyovu yatangiye neza shampiyona ndetse n’ikipe ikomeye gusa kuri twe imikino yose tuyifata kimwe kuko nta kipe tugomba gusuzugura.Abakinnyi bacu bose barahari ndetse n’abari bafite imvune bakize ,ubwo igisigaye ni ugusaba abafana bacu kudushyigikira kuko turashaka gutwara amanota 3 kuri iki cyumweru.

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye ihagaze muri iyi minsi ndetse ashimira cyane SKOL yabahaye ikibuga cy’imyitozo aho basigaye bakora ku I saa cyenda n’igice buri munsi mu Nzove.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa