skol
fortebet

Karekezi yatangaje ibanga azakoresha kugira ngo asezerere Lydia Ludic Academic

Yanditswe: Friday 09, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko kwitwara neza mu rugo aribyo bizatuma abasha gusezerera ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi akerekeza mu cyiciro gikurikiraho. Karekezi yavuze ko muri iyi mikino ifite umukino ubanza n’uwo kwishyura,bisaba ikipe iri mu rugo kwitwara neza ndetse byashoboka igatsinda byinshi nkuko babigenje ubwo yari mu ikipe ya APR FC yasezereye Zamalek yo mu Misiri muri 2004.
Yagize ati “Muri iyi mikino nyafurika haba umukino ubanza n’uwo (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko kwitwara neza mu rugo aribyo bizatuma abasha gusezerera ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi akerekeza mu cyiciro gikurikiraho.

Karekezi yavuze ko muri iyi mikino ifite umukino ubanza n’uwo kwishyura,bisaba ikipe iri mu rugo kwitwara neza ndetse byashoboka igatsinda byinshi nkuko babigenje ubwo yari mu ikipe ya APR FC yasezereye Zamalek yo mu Misiri muri 2004.

Yagize ati “Muri iyi mikino nyafurika haba umukino ubanza n’uwo kwishyura,ikipe uba ugomba kuyifatirana uri mu rugo ukayitsinda ibitego byinshi.Icyo abakinnyi bagomba gukora ni ukudatinya ikipe bakiha intego yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kandi bakumva inama z’umutoza.Twihaye intego yo gusezerera byanze bikunze iyi kipe y’I Burundi mbere yo gutekereza Mamelodi Sundowns.

Rayon Sports igiye guhura na Lydia Ludic ifite morale yo kunyagira Aspor

Karekezi yabwiye abanyamakuru ko ikipe afite ayizeye ndetse akurikije imyiteguro bamaze iminsi bakora nta kabuza bazabasha kwitwara neza muri uyu mukino ubanza wa CAF Champions League uzabera kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

Lydia Ludic yamaze kugera i Kigali

Ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino, ahasanzwe ni 2000 FRW, ku mpande ni 3000 FRW, VIP ni 5000 naho VVIP ni 10.000 FRW.

Ibitekerezo

  • Musimbuze 1000 aha 2000 kuko si BYIZA gukumira abafana.Ntabwo hazaza abarundi bakuzura stade ahubwo hazaza abafite cash bajye aha kenshi muri za VIP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa