skol
fortebet

Karekezi yatangaje icyo yarushije Kiyovu ashima cyane Djabel

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yarushije Kiyovu Sports gusoma umukino mu gice cya kabiri ndetse atangaza ko yishimiye imikinire y’umusore Manishimwe Djabel watanze imipira 2 yavuyemo ibitego 2-0 byabonetse muri uyu mukino.
Uyu mutoza nawe wemera ko Kiyovu Sports yamurushije bikomeye mu gice cya mbere ndetse atangaza ko yahise akosora amakosa yo mu gice cya mbere byatumye yigaranzura Kiyovu.
Yagize ati “Ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye neza mu gice cya mbere (...)

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yarushije Kiyovu Sports gusoma umukino mu gice cya kabiri ndetse atangaza ko yishimiye imikinire y’umusore Manishimwe Djabel watanze imipira 2 yavuyemo ibitego 2-0 byabonetse muri uyu mukino.

Uyu mutoza nawe wemera ko Kiyovu Sports yamurushije bikomeye mu gice cya mbere ndetse atangaza ko yahise akosora amakosa yo mu gice cya mbere byatumye yigaranzura Kiyovu.

Yagize ati “Ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye neza mu gice cya mbere gusa amahirwe yabo ntabwo bayakoresheje ngirango mu kiruhuko nagerageje kubwira abakinnyi banjye ko igice cya kabiri aricyo dukeneyemo amanota 3 ko amahirwe bari bubone bagomba kutayapfusha ubusa kandi ibyo nababwiye babyumvise tubashije gutsinda ibitego 2-0.”

Nyuma yo kwitwara neza mu mukino atanga imipira 2 yavuyemo ibitego Rayon Sports yatsinze,umutoza karekezi yashimiye bikomeye umukinnyi Manishimwe Djabel uko yitwaye ndetse amusaba gukomeza kwitwara neza.

Yagize ati “Djabel ni umukinnyi mwiza kandi ndamwishimiye muri Rayon Sports .Ubwo nari hanze,nagerageje kumukurikirana kuri You Tube ndetse namuhaye responsabilites zose mu ikipe kandi nizeye ko azakomeza kwitwara neza”.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izacakirana na Bugesera itarabasha kubona inota na rimwe muri shampiyona imaze iminsi 2 itangiye aho yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 kuri iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa