skol
fortebet

Karekezi yatanze umuti watuma Amavubi abona ba rutahizamu bashoboye

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Karekezi Olivier yagiriye inama Minisiteri ya siporo gushakira Amavubi ba rutahizamu 2 b’abanyamahanga kugira ngo abavuka mu Rwanda babigireho. Uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo yari amaze kunyagira Police FC ibitego 4-0,mu mukino wa 2 w’igikombe cy’Intwali, aho yavuze ko ubuyobozi bwa MINISPOC bwagashakiye Amavubi ba rutahizamu batyaye kugira ngo Mubumbyi na bagenzi be bashinzwe gushakira Amavubi ibitego babigireho babashe kuritaha. (...)

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Karekezi Olivier yagiriye inama Minisiteri ya siporo gushakira Amavubi ba rutahizamu 2 b’abanyamahanga kugira ngo abavuka mu Rwanda babigireho.

Uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo yari amaze kunyagira Police FC ibitego 4-0,mu mukino wa 2 w’igikombe cy’Intwali, aho yavuze ko ubuyobozi bwa MINISPOC bwagashakiye Amavubi ba rutahizamu batyaye kugira ngo Mubumbyi na bagenzi be bashinzwe gushakira Amavubi ibitego babigireho babashe kuritaha.
img40627|center>
Nshuti Innocent aracyafite byinshi byo kwiga

Yagize ati “Icyo navuga ababishinzwe muri MINISPOC, bagerageze nibura, koko turabyishimiye ko abana b’abanyarwanda bakina; mu bwugarizi turabafite, hagati turabafite, ariko bagerageze mu ikipe y’igihugu bavuga bati nibura reka tworoshye tuvuge ko tuguze ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga batsinda ibitego noneho na ba bana b’abanyarwanda barebe icyo babigiraho.Kuko niba ari uku bimeze, abafana b’ikipe y’igihugu bazajya bategereza ibyishimo babibure kuko igihe ufashe umukinnyi nka Mubumbyi ukamukinisha iminota 80 nta shoti aratera byibuze ngo agerageze umunyezamu nta kindi wakora.

Biramahire ntiyakoze ibyo Abanyarwanda bari bamwitezeho muri CHAN

Karekezi yavuze ko kuba abakinnyi bo mu Rwanda batagifite abakinnyi benshi bashoboye bigiraho,bibagiraho ingaruka kuko nyuma yo kugabanya umubare w’abanyamahanga umupira w’amaguru mu Rwanda wasubiye hasi.

Mubumbyi ntiyigeze atera mu izamu na rimwe mu mikino ya CHAN

Karekezi yibukije abanyarwanda ko icyatumye mu gihe cyabo bakomera ari uko bigiye ku bakinnyi bakomeye nka Julien Ndagano, ba Milly Hassan kandi bose bari abanyamahanga.

Amavubi yinjije igitego kimwe mu mikino ya CHAN

Amavubi yasezerewe mu mikino ya CHAN 2018 atsinze igitego 1 gusa nacyo cyatsinzwe na Myugariro Manzi Thierry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa