skol
fortebet

Karekezi yataye akazi yisubirira muri Sweden

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yamaze gusezera ku bakinnyi be ndetse ababwira ko mu mukino wa shampiyona bafitanye na Gicumbi kuri uyu wa kane atazabatoza, aho yasubiye muri Sweden kubonana n’umuryango we ndetse bishobora kurangira atagarutse i Kigali. Karekezi ntiyumvikanaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports
Uyu mutoza wari ku gitutu cyinshi,biravugwa ko yagiye adasabye uruhushya ubuyobozi bwe ndetse atazigera agaruka kubera umubano mubi yari afitanye n’ubuyobozi bwe bwifuje (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yamaze gusezera ku bakinnyi be ndetse ababwira ko mu mukino wa shampiyona bafitanye na Gicumbi kuri uyu wa kane atazabatoza, aho yasubiye muri Sweden kubonana n’umuryango we ndetse bishobora kurangira atagarutse i Kigali.

Karekezi ntiyumvikanaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Uyu mutoza wari ku gitutu cyinshi,biravugwa ko yagiye adasabye uruhushya ubuyobozi bwe ndetse atazigera agaruka kubera umubano mubi yari afitanye n’ubuyobozi bwe bwifuje kumwirukana kenshi ndetse n’umusaruro we utari mwiza muri iyi minsi.

Karekezi yabwiye abakinnyi ba Rayon Spots ko agiye muri Sweden ariko azagaruka mu mpera z’iki cyumweru, ariko amakuru dukesha Ruhagoyacu aratangaza ko aba basore bavuga ko imvugo yabitangajemo yagaragazaga ko amahirwe menshi ari uko atazagaruka i Kigali.

Karekezi Olivier yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2017 avuye muri Sweden ndetse mu mezi agera kuri 7 amaze muri Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund, icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana n’igikombe cy’Intwari tariki ya mbere z’uku kwezi kwa 2.

Ku munsi w’ejo Karekezi yavuze ko agomba guhura n’umuryango we vuba none yagiye

Ku munsi w’ejo nibwo Olivier Karekezi watozaga Rayon sports yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko akumbuye umuryango we kandi agomba kuwubona vuba,ndese aya magambo yayanditse yamaze gukatisha itike y’indege ya Brussels Airlines ijya muri Sweden iciye mu Bubiligi,yaraye ihagurutse i Kigali saa 20:45.

Karekezi yasubiye muri Sweden

Karekezi Olivier asize Rayon Sports ku mwanya wa 4 n’amanota 18, ikaba irushwa amanota 5 na Kiyovu Sports ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa