skol
fortebet

Karekezi yakomoje ku mubano we na De Gaulle

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko nta makimbirane afitanye na Nzamwita Vincent De Gaulle nyuma y’igihe bivugwa ko aba bombi batabyumva kimwe bitewe n’ibyo De Gaulle yakunze gutangaza ku ikipe y’igihugu yafashije u Rwanda kwerekeza mu mikino ya CAN 2004. Uyu mutoza yatangarije abanyamakuru ko nta bibazo afitanye na Nzamwita Vincent De Gaulle ndetse nta n’icyo bazagirana cyane ko bakora ibintu bitandukanye. Yagize ati “Kuvuga ko mbanye nabi na De Gaulle sibyo kuko hari (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko nta makimbirane afitanye na Nzamwita Vincent De Gaulle nyuma y’igihe bivugwa ko aba bombi batabyumva kimwe bitewe n’ibyo De Gaulle yakunze gutangaza ku ikipe y’igihugu yafashije u Rwanda kwerekeza mu mikino ya CAN 2004.

Uyu mutoza yatangarije abanyamakuru ko nta bibazo afitanye na Nzamwita Vincent De Gaulle ndetse nta n’icyo bazagirana cyane ko bakora ibintu bitandukanye.

Yagize ati “Kuvuga ko mbanye nabi na De Gaulle sibyo kuko hari ababivuga bitewe n’uko nigeze kumusubiza kubyo yari yatangaje,njye na De Gaulle nta hantu duhurira kuko njye ndi umutoza wa Rayon Sports kandi aramutse avuze ko abana bakinishije umutima ku mukino wa Ethiopia bagatsinda, ku bwanjye sinigeze mbitindaho kuko n’abana b’Abanyarwanda bakinnye gusa ibintu nka biriya iyo bigenda bigaruka nibwo hakunda kuza ibibazo.Icyo navuga gusa ni uko nta kibazo mfitanye na De Gaulle kandi nta nicyo nteze kugira nawe kuko ntaho duhuriye mu mikorere kereka ngiye gutoza ikipe y’igihugu icyo gihe yaba ari umukoresha wanjye.”

Karekezi yakiniye Amavubi igihe kirekire

Amakuru yavugaga ko De Gaulle ariwe wategetse ko abakinnyi bakiniye Amavubi bajya bishyura mu rwego rwo guhangana n’abahoze bakinirira ikipe y’igihugu.Ibintu Karekezi yamaganye nubwo we na madamu we bishyuye umukino w’ikipe y’igihugu ubwo yahuraga na Ethiopia aho yatangaje ko itegeko riramutse riturutse muri federation cyangwa muri MINISPOC ko bagomba kwishyura babikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa