skol
fortebet

Karekezi yishimiye gutombora ikipe ya Lydia Ludic mu mikino ya CAF Champions League

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko yishimiye gutombora ikipe ya Lydia Ludic yo mu gihugu cy’Uburundi mu mikino ya CAF Champions League ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo azayikuremo. Mu kiganiro n’abanyamakuru,umutoza Karekezi yavuze ko yishimiye gutombora ikipe yo mu karere ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo yerekeze mu cyiciro kizakurikiraho aho azahura n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.
Yagize ati “Ikipe ya Lydia (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko yishimiye gutombora ikipe ya Lydia Ludic yo mu gihugu cy’Uburundi mu mikino ya CAF Champions League ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo azayikuremo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,umutoza Karekezi yavuze ko yishimiye gutombora ikipe yo mu karere ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo yerekeze mu cyiciro kizakurikiraho aho azahura n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Ikipe ya Lydia Ludic n’ikipe nziza gusa nka 60 ku ijana twishimiye gutombora ikipe yo mu karere.Kuri njye nkimara kubyumva numvise ko ari inkuru nziza.”

Rayon Sports yatomboye Lydia Ludic yo mu Burundi

Umutoza Karekezi yavuze ko akazi kazaba indyakurye nibaramuka basezereye iyi kipe yo mu Burundi kuko bazahura n’igihangange cyegukanye igikombe cya CAF Champions League mu mwaka wa 2016 Mamelodi Sundowns aho yasabye ubuyobozi kuzashaka abakinnyi biyongera mu ikipe kugira ngo bazabashe kugera mu matsinda.

Ku wa kane taliki ya 13 Ukuboza 2017 nibwo habaye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino nyafurika aho ikipe ya Rayon Sports yatomboye Lydia Ludic Academic yo mu Burundi mu gihe APR FC yatomboye ikipe ya Anse Reunion yo muri Seychelles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa