skol
fortebet

Karekezi yishimiye umusaruro wa Irambona

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yishimiye umusore Irambona Eric umaze imikino 2 yinjira mu kibuga asimbuye agafasha Rayon Sports kwegukana amanota 3.
Uyu musore ufite ubuhanga bwo gukina imyanya myinshi mu kibuga,amaze kwitwara nezamu mikino 2 Rayon Sports iheruka gukina aho yatsinze igitego kimwe rukumbi batsinze Police FC ku wa kane ndetseno ku munsi w’ejo niwe wahaye Djabel umupira wavuyemo igitego kimwe rukumbi Rayon Sports yatsinze Amagaju FC .
Nyuma y’uyu mukino (...)

Nyuma y’uyu mukino umutoza Karekezi Olivier yatangarije abanyamakuru ko yishimiye uyu musore ndetse akomeje kumwereka ko aricyo gihe ngo amukure ku ntebe y’abasimbura amushyire mu ikipe ibanza.

Yagize ati “Eric ni umukinnyi mwiza arimo aranshimisha muri iyi minsi kandi iminota mushyizemo akora akazi ke neza kandi ndibaza ko ari ibyo kwishimira.Nkuko nabivuze ku mukino uheruka, iyo umukinnyi agutsindiye igitego asimbuye, aba yisabiye umwanya ubanza mu kibuga.”

Irambona amaze kugira uruhare runini mu manota 6 Rayon Sports iheruka kubona mu mikino y’ibirarane 2 imaze gukina aho isigaje umukino 1 uzayihuza na Marines FC.

Rayon Sports igomba kwerekeza I Rubavu ku mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona aho igomba gucakirana na Etincelles ku wa Gatatu.

Dusingizimana Remmy

Ibitekerezo

  • Nta foto koko babavuzwe byaba byiza n’amafoto yabo agaragaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa