skol
fortebet

Katauti arashyingurwa kuri uyu mugoroba

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

• Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri arashyingurwa ku mugoroba.

Sponsored Ad

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad uzwi cyane nka Katauti arashyingurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 15 Ukwakira mu irimbi ry’Abayisilamu riherereye mu Rugarama.

Nkuko bimenyerewe mu idini ya Islamu,ntabwo abizera bayo bararana umurambo kereka umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera abishatse,akaba ariyo mpamvu amasengesho yo gusabira Katauti arabera ku musigiti uherereye ahitwa kwa Khadafi saa 15h30 nyuma hakurikireho kumuherekeza I Nyamirambo (ku irimbi).

Nyuma y’umuhango wo gushyingura,gukura ikiriyo birabera Mu Nyakabanda aho Katauti yari atuye hafi y’Akagali ka Nyakabanda.

Mu baje gushyingura Ndikumana Hamad harimo uwahoze ari umugore we Irene Pancras Uwoya igihangange mu gukina sinema mu gihugu cya Tanzania babyaranye umwana w’umuhungu witwa Krish

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa