skol
fortebet

Katauti ashobora gusimbura Sosthene muri Musanze FC

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

• Habimana Sosthene ashobora kwirukanwa muri Musanze FC kubera umusaruro mubi.
• Ndikumana Hamad bita Katauti arahabwa amahirwe menshi yo kumusimbura nyuma cyane ko yari amwungirije mu mwaka ushize w’imikino Musanze ikarangiza ku mwanya wa 5.

Sponsored Ad

Umutoza Habimana Sosthene ashobora kwirukanwa nyuma y’aho ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa nyuma kandi yaraguze abakinnyi bakomeye bo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino aho ashobora gusimbuzwa Ndikumana Hamad wungirije muri Rayon Sports.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko umutoza Habimana Sosthene w’ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ashobora kwirukanwa azira umusaruro mubi bityo ubuyobozi bwayo bugaha akazi Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti, wari umwungirije mu mwaka w’imikino washize mbere y’uko aza muri Rayon Sports kungiriza Karekezi Olivier.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ruhagoyacu ubuyobozi bw’iyi kipe ntibwishimiye uko iyi kipe iri kwitwara aho mu mikino 4 imaze gukinwa muri shampiyona, Musanze yatsinze umukino umwe wa Bugesera aho imaze gutsindwa imikino 3 ndetse ikaba iri ku mwanya wa nyuma.

Ikipe ya Musanze yakubye 2 amafaranga yatanze umwaka ushize mu kugura abakinnyi akaba ariyo mpamvu barigutungurwa no kwitwara nabi kandi bafite ikipe ikomeye ariyo mpamvu bashaka umutoza mushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa