skol
fortebet

Katauti yahishuye inzozi we na karekezi bari bahuriyeho mbere yo kuza muri Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti umutoza wungirije muri Rayon Sports yahishuye ko atari ubwa mbere we na Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports bifuje gukorana kuko bombi mbere yo guhurira muri Rayon Sports ngo barotaga kuzatoza Amavubi.
Uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya aho yagitangarije ko ko we na Karekezi barotaga kuzatoza Amavubi buri wese agakomeza umwanya yahoze akinaho.
Yagize Ati “Mbere yo kuza muri Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti umutoza wungirije muri Rayon Sports yahishuye ko atari ubwa mbere we na Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports bifuje gukorana kuko bombi mbere yo guhurira muri Rayon Sports ngo barotaga kuzatoza Amavubi.

Uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya aho yagitangarije ko ko we na Karekezi barotaga kuzatoza Amavubi buri wese agakomeza umwanya yahoze akinaho.

Yagize Ati “Mbere yo kuza muri Rayon Sports twaraganiraga,Karekezi akavuga ati ubusatirizi bwanjye buzajya butsinda ibitego byinshi, nanjye nkamusubiza nti ubwugarizi bwanjye buzajya butsindwa bike. Ni ibintu twatekerezaga igihe kirekire ariko tukabitekereza ku ikipe y’igihugu’’.

Uyu mugabo yavuze ko we na Karekezi Olivier ndetse na Nkunzingoma Ramadhan biteguye gukora ibishoboka bagafasha ikipe ya Rayon Sports aho yashimangiye ko badatewe ubwoba ni ibibazo by’amikoro iyi kipe ijya igira aho yavuze ko ubwo yayikinagamo aribwo byari bikomeye ko ubu ngubu imaze kwiyubaka cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa