skol
fortebet

Keisuke Honda agiye gufasha abana b’abanyarwanda gukabya inzozi zabo muri ruhago

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu ukomeye w’umuyapani Keisuke Honda wamenyekanye ubwo yakinaga mu ikipe ya AC Milan yatangje ko agiye gufasha abana baba ku mihanda bo mu Rwanda bafite inzozi zo gukina ruhago.
Uyu rutahizamu uzwi cyane muri ruhago,yatangaje ko agiye gutangira gufasha abana baba ku mihanda mu Rwanda bari hagati y’imyaka 6 na 18 kugaragaza impano zabo no kwigirira icyizere aho azafasha by’umwihariko abafite ubuhanga bwo guconga ruhago.
Nk’uko uyu mukinnyi yabitangaje,gahunda ye iratangira muri uku (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu ukomeye w’umuyapani Keisuke Honda wamenyekanye ubwo yakinaga mu ikipe ya AC Milan yatangje ko agiye gufasha abana baba ku mihanda bo mu Rwanda bafite inzozi zo gukina ruhago.

Uyu rutahizamu uzwi cyane muri ruhago,yatangaje ko agiye gutangira gufasha abana baba ku mihanda mu Rwanda bari hagati y’imyaka 6 na 18 kugaragaza impano zabo no kwigirira icyizere aho azafasha by’umwihariko abafite ubuhanga bwo guconga ruhago.

Nk’uko uyu mukinnyi yabitangaje,gahunda ye iratangira muri uku kwezi k’Ukuboza aho agiye gutangira kwegera aba bana ndetse yiteguye gukorana n’amakipe yigisha umupira muri Kenya na Uganda abana bazamutsemo bamwe bakoherezwa mu ikipe ya Soltilo Angkor yo muri Cambodia abandi bakajya mu ikipe ya SV Horn yo muri Austria abigaragaje ku rwego rwo hejuru bazabasha kwerekeza mu ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani.

Ibikorwa byo gutangira kwigisha umupira abana bo mu muhanda bo mu Rwanda bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017 ku Kicukiro mu muhango uzitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ndetse n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye na ruhago mu Rwanda.

Keisuke w’imyaka 31, yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka umunani gusa mu ikipe ya Settsu FC azamukira mu makipe y’ibigo by’amashuri atangira gukina nk’uwabigize umwuga mu 2004 mu ikipe ya Nagoya Grampus y’iwabo avamo mu 2007 ajya muri Venlose Voetbal Vereniging mu Buholandi ayivamo mu 2009 ayikiniye imikino 68 atsinda ibitego 24.

Yahise yerekeza mu Burusiya mu ikipe ya CSKA Moscow ayihesha igikombe cya shampiyona na bibiri by’igihugu mu 2014 yerekeza muri A.C. Milan yo mu Butaliyani kuri ubu akaba akina muri C.F. Pachuca yo mu cyiciro cya mbere muri Mexique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa