skol
fortebet

Kera kabaye Rayon Sports ibashije kwigaranzura Etincelles FC

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yigaranzuye Etincelles Fc yari imaze iminsi iyihagama ,iyisezerera mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’amahoro iyitsinze ibitego 2-0, mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Ibifashije n’Abarundi bayo bakomeye,Rayon Sports imaze gukatisha itike ya ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro,nyuma yo gutsinda Etincelles FC yari yayizonze cyane muri uyu mwaka.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku munota wa 22 w’umukino.

Rayon Sports yayoboye umukino wose,yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Etincelles yari hasi mu bwugarizi,iyitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 42 w’umukino gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala,amakipe yombi jya kuruhuka Rayon Sports iri hejuru n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri,amakipe yombi yagerageje gushaka ibitego biranga,gusa Etincelles Fc yagiye ihusha uburyo bw’ibitego mu minota ya mbere y’igice cya kabiri nubwo Rayon Sports nayo yihariye iminota 10 ya nyuma y’umukino ndetse igahusha uburyo bwinshi bwagombaga kuba bwayihaye igitego cya 3.

Rayon Sports isezereye Etincelles FC ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1 cyane ko mu mukino ubanza wabereye I Rubavu amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Rayon Sports igomba guhura na Marines FC mu mikino ya ¼ cy’irangiza,aho umukino ubanza uzabera I Rubavu Taliki ya 14 Kamena 2018.

Uko imikino ya ¼ ihagaze:
Imikino ibanza izaba tariki ya 14/06/2018

Police FC vs APR FC (Kicukiro, 15:30)
Bugesera FC vs Sunrise (Nyamata; 15:30)
Marines FC vs Rayon Sports (Umuganda, 15:30)
Mukura VS vs Amagaju FC (Huye; 15:30)

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports:
Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Irambona, Thierry Manzi, Usengimana Faustin, Ange Mutsinzi, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Yassin Mugume, Tchabalala na Muhire Kevin.

Etincelles FC: Rukundo Protogene Taiga, Akayezu Jean Bosco Welbeck, Nshimiyimana Abdul Papy, Jumapili Iddy, Nahimana Isiaq, Nsengiyumva Irshad, Mugenzi Cedrick Ramires, Tuyisenge Hakim, Niyonsenga Ibrahim na Mumbele Saiba Claude, Muganza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa