Kigali

Kevin de Bruyne yatangaje icyafashije Ububiligi gusezerera Brazil

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 July 2018 Yasuwe: 1432

Umukinnyi Kevin de Bruyne waraye afashije Ububiligi kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza batsinze Brazil ibitego 2-1 mu mukino waraye ubereye mu mujyi wa Kazan,yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be bubahirije amabwiriza y’umutoza bituma Brazil iyoberwa icyo yakora.

Nyuma y’Umukino uyu musore watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi yabwiye abanyamakuru ko nta rindi banga rirenze ryabafashije kwigaranzura Brazil yahabwaga amahirwe na benshi, uretse kumvira umutoza ndetse abakinnyi bagenzi be bakajijisha Brazil.

Ububiligi bwasezereye Brazil bugomba guhura n’Ubufaransa

Yagize ati “Twakinnye neza mu gice cya mbere nkuko umutoza yari yabidusabye.Romelu Lukaku na Eden Hazard bahinduye imyanya,barema uburyo bwinshi bw’ibitego ndetse Marcelo agorwa no kubahagarika.Mu gice cya mbere twakinnye neza cyane ikipe ya Brazil ibura icyo yakora.”

De Bruyne yavuze ko umukno uzabahuza n’Ubufaransa azaba ari umukino ukomeye ndetse biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bazabona kugira ngo babashe kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro yabo ya mbere mu mateka.

de Bruyne yatsindiye Ububiligi igitego cy’intsinzi

Kevin de Bruyne wavukiye mu Burundi niwe watsinze igitego cya kabiri cyahaye intsinzi Ububiligi ku munota wa 31 nyuma y’umupira mwiza yahawe na Romelu Lukaku wazamukanye umupira awambuye abanya Brazil.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe...

Umukinnyi N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no kugira ikinyabupfura,yasekeje
18 March 2019 Yasuwe: 5076 0

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 3785 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 3706 1

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 860 0

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC yeguye ku mirimo yo...

Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi 8 atoza ikipe ya Bugesera FC,...
18 March 2019 Yasuwe: 775 0

Zidane yavuze ku byerekeye kuzana rutahizamu Kylian Mbappe muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yifuza kuzatoza...
18 March 2019 Yasuwe: 2954 0