Kevin de Bruyne yavuze ukuntu Mourinho yatumye ava muri Chelsea igitaranganya
Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018
Umukinnyi Kevin de Bruyne wafashije Manchester City kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, yavuze ko atishimiye ibyo yakorerwaga na Jose Mourinho akiri muri Chelsea mu mwaka wa 2013,byatumye ahitamo kuyivamo yigira mu Budage.
Uyu musore uri mu bafashije Ububiligi kwitwara neza mu gikombe cy’isi yavuze ko ubwo yari mu ikipe ya Chelsea,Mourinho yamufashe nabi bituma ahitamo gusohoka yigira mu ikipe ya Werder Bremen yitwayemo neza abengukwa na Wolfsburg.
Kevin de Bruyne ntiyafashwe neza na Mourinho
Yagize ati “Nari mfite imyaka 20 ubwo nahitagamo gukinira Chelsea.Nahawe umwanya wo gukina bigitangira ndavuga nti ibintu bimeze neza gusa ibintu byaje guhinduka,sinashobora kwihanganira umutoza, byatumye mpitamo kwigendera mu kwa Mbere.”
Muri 2013,Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko atakunze imikinire ya Kevin de Bruyne akaba ariyo mpamvu atamukoresheje aho yamushinje ubunebwe mu myitozo.
Jose Mourinho akunze kutumvikana n’abakinnyi bakomeye kuko uretse De Bruyne,yarekuye Mohamed Salah none kuri ubu arashaka gutandukana na Anthony Martial na Paul Pogba atoza muri Manchester United.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *