skol
fortebet

Kigali Arena bwa mbere igiye kuberamo irushanwa rikomeye muri Afurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall yatangaje ko Umujyi wa Kigali ari wo uzakira imikino ya nyuma y’irushanwa rihuza amakipe 12 yo muri Afurika rizaba kuba ku nshuro ya mbere mu mwaka utaha.

Sponsored Ad

Inama yabereye muri Sénégal yemeje kandi Imijyi irimo Cairo (Misiri), Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Rabat (Maroc) n’umwe hagati ya Monastir cyangwa Tunis (Tunisie) nk’izakira imikino y’amajonjora.

Umuyobozi wa NBA, Adam Silver (ibumoso), Umunyamabanga Mukuru wa FIBA, Andreas Zagklis (hagati) n’Umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall (iburyo) ubwo bari i Dakar kuri uyu wa Kabiri

Muri Gashyantare ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika ritegura ‘NBA’ ryatangaje ko rigiye gutangiza shampiyona ya Amerika y’umupira w’amabiko NBA muri Africa izitwa NBA Africa League izakinirwa mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 aturutse ku mugabane wa Afurika, rizatangira muri Werurwe 2020.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yabitangaje ko ubwo yari yakiriye abarimo Umunyamabanga wa FIBA, Andreas Zagklis, Alphonse Bilé ushinzwe ibikorwa muri FIBA, Umuyobozi wa NBA, Adam Silver na Mark Tatum umwungirije, muri Musée des Civilisations Noires i Dakar muri Sénégal.

Amadou Gallo Fall yavuze ko bashimishijwe no kuba Afurika igiye kugira umwaka w’imikino w’amateka.

Ati “Uyu munsi twishimiye kugera ku yindi ntambwe nziza, aho tuzagira umwaka w’imikino w’amateka muri Basketball Africa League. Ubu dufite imijyi irindwi izakira aya marushanwa. Turashimira abafanyabikorwa bacu barimo NIKE na Jordan Brand badufasha muri uru rugendo, amakipe yacu akambara neza ndetse akabona n’ibindi nkenerwa byose.”

Guhera muri Werurwe 2020, Imijyi itandatu izakira iri rushanwa rizahuza amakipe 12 agabanyije mu bice bibiri, aho buri gice kizakinira mu Mijyi itatu.

Uyu mwaka w’imikino usanzwe, uzasiga buri kipe muri aya 12 ikinnye imikino itanu muri 30 izakinwa, aho amakipe atatu ya mbere mu buri gace azabona itike yo gukina imikino ya Playoffs.

Amakipe atandatu azakina Playoffs ‘Super 6’, azahura hagati yayo kugira ngo haboneke amakipe ane azajya gukina irushanwa risoza ‘BAL Final Four’ ndetse hagire agera ku mukino wa nyuma, aho iyi BAL Final 4 n’Umukino wa nyuma byombi bizakinirwa i Kigali mu mpera za 2020.

BAL Final Four n’Umukino wa nyuma, bizajya bikinwa mu mukino umwe wo gukuranamo.

NIKE na Jordan Brand zizambika amakipe 12 yose azakina iri rushanwa haba mu gihe cy’imikino ndetse no mu myitozo.

AMAFOTO@The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa