skol
fortebet

Kimenyi Yves yafashije Rayon Sports kubona itike iyerekeza ku gutwara igikombe cy’Agaciro ku nshuro ya 3 yikurikiranya

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu Kimenyi Yves wa Rayon Sports utari uzwiho gukuramo penaliti cyane,yifatiye ku gahanga Police FC akuramo penaliti zayo ebyiri,atuma ikipe ye igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro ishobora gutwara ku nshuro ya 3 yikurikiranya.

Sponsored Ad

Mu mukino ititwayemo neza,Rayon Sports yanganyije na Police FC 0-0 mu minota 90 y’umukino hitabazwa penaliti zayihiriye kuko yatsinze aba bashinzwe umutekano 4-3.

Police FC yagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino wose,ntiyahiriwe na penaliti zije ari simusiga zigahira Rayon Sports yaruhijwe bikomeye.

Police FC yatangiye umukino ihanahana neza cyane ndetse hagati hayo hari hayobowe na Munyakazi Yussuf uzwi nka Lule hakoraga cyane byatumye abakinnyi ba Rayon Sports bakora amakosa yabaviriyemo guhabwa amakarita y’imihondo hakiri kare.

Abakinnyi barimo Imran Nshimiyimana na Iranzi Jean Claude bahabwa amakarita y’umuhondo mu gice cya mbere cy’umukino.

Rayon Sports yabonye amahirwe yo kubona igitego ku munota wa 41 ubwo Nduwayo Valeur yakoreraga ikosa kuri Bizimana Yannick inyuma gato y’urubuga rw’amahina,Iranzi Jean Claude ateye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Imvura yaguye i Remera ari nyinshi yakomye mu nkokora umukino mu gice cya kabiri bituma amakipe yose ananirwa guhanahana nkuko bisanzwe.

Police FC yimwe penaliti ku munota wa 54 ubwo Nshuti Dominique Savio yacengaga abakinnyi babiri ba Rayon Sports, ageze mu rubuga rw’amahina agushwa na Rugwiro Herve,ariko umusifuzi Hakizimana Louis avuga ko nta cyabaye.

Police FC yari mu mukino kurusha Rayon Sports yongeye guhusha igitego cyabazwe ubwo yateraga mu izamu umupira ukagarurwa na Iragire Saidi utararenga umurongo.

Ku munota wa 58 Umutoza wa Police FC, Haringingo Francis Christian yahawe ikarita itukura nyuma yo kwamagana ibyemezo by’abasifuzi yashinje kumwiba penaliti ebyiri zikurikiranya.

Ku munota wa 71 Police Fc yahushije igitego cyabazwe ku mupira ukomeye watewe na Ndikumana Magloire, ukurwamo na Kimenyi Yves wawugaruye mu rubuga rw’amahina, Iradukunda Eric awutanga ba rutahizamu ba Police FC.

Ku munota wa 2 w’inyongera, Ulimwengu Jules yananiwe gutsindira Rayon Sports igitego,ubwo yasigaranaga n’umunyezamu Gahungu,arawumushota uragaruka.

Nyuma y’iminota 90,hakurikiyeho gutera penaliti zahiriye Rayon Sports yatsinze 4-3 za Police FC.

Abatsinze penaliti za Rayon Sports ni Michael Sarpong,Rugwiro Herve,Bizimana Yannick na Rutanga Eric watsinze iya nyuma.Iragire Saidi yateye penaliti ya gatatu igarurwa n’igiti cy’izamu.

Ku ruhande rwa Police FC, Mpozembizi Mohamed yateye penaliti ya mbere Kimenyi ayikuramo,Ngendahimana Eric arayinjiza, Iyabivuze Osee yayiteye ifatwa na Kimenyi, Munyakazi Youssuf Lule na Ndayishimiye Celestin bazitsinze.

Rayon Sports izahura na Mukura VS ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru mu gihe Police FC yo izahura na APR FC mu guhatanira umwanya wa 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa