skol
fortebet

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports yabemereye

Yanditswe: Friday 23, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse bemerewe n’ubuyobozi kugira ngo bibatere akanyabugabo ko gusezerera ikipe ya Al Hilal muri CAF Champions League.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu yatangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru ko yatunguwe n’amafaranga agera ku bihumbi 400 FRW bashyiriweho nk’agahimbazamusyi.

Yagize ati “Ubuyobozi bwadusabye ko tugomba gukora ibishoboka byose tugakuramo Al Hilal, nabo hari ibyo batwemereye, gusa njyewe nabyumvishe bintera ubwoba, byantunguye kuko agahimbazamusyi kari hejuru cyane, ni ubwa mbere nabyumva."

Rayon Sports yari isanzwe iha abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi 25 FRW ku mukino batsinze,yagakubye inshuro 16 kugira ngo aba bakinnyi bitware neza.

Kimenyi yavuze ko we na bagenzi biteguye neza uyu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzabahuza na Al Hilal uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019 i Khartoum muri Sudani.Umukino ubanza I Kigali warangiye amakipe yombi yanganyije 1-1.


Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi bahawe n’ubuyobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa