Kirasa Alain yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports
Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019
Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije Robertinho uragera mu Rwanda saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri.
Kirasa Alain watoje Kiyovu Sports guhera kuwa 24 Ukwakira 2018 nk’umutoza mukuru,yagaragaje ubuhanga budasanzwe,azamura imikinire y’ikipe bituma ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukagaho mu mwaka wa 1998.
Kirasa ukundwa na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kubera ubumenyi buhagije afite ku mupira w’amaguru,yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe kugira ngo ayibere umutoza wungirije.
Uyu mugabo yasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri ndetse arahita atangira gukoresha imyitozo yo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League bazakinamo na Al Hilal Omdurman
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *