skol
fortebet

Kirasa Alain yasubije umutoza mushya wa Kiyovu Sports wavuze ko atatoza ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza wungirije wa Rayon Sports,Kirasa Alain yatangaje ko umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga atari umunyamwuga kuko nta mutoza wavuga ko atatoza ikipe runaka kubera ari umukeba.

Sponsored Ad

Kirasa wari umutoza mukuru ubwo Rayon Sports yanganyaga igitego 1-1 na AS Kigali mu mukino wa gicuti waraye ubereye kuri stade Amahoro, yabwiye abanyamakuru ko umutoza Buruchaga atari umunyamwuga kuko ngo umunyamwuga adapfa kuvuga ibyo abonye byose.

Yagize ati “Ndakeka ko uri umunyamwaga hari ibintu udashobora kuvuga.Wenda n’umwaka we wa mbere agiye gutoza mu Rwanda azahura na byinshi mu mupira wacu.Mu myaka 2 cyangwa 3 azahindura uko abona ibintu.Umutoza ashobora kujya ahantu henshi,uyu munsi ushobora kuba uri muri Rayon Sports,ejo ukajya muri Kiyovu,ukajya muri APR FC.”

Rayon Sports yakoresheje abakinnyi bose ifite,yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 aho ibi bitego byombi byabonetse mu minota yegeranye kuko AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 25 ku gitego cyatsinzwe na Farouk Ssentongo Saifi, gihita cyishyurwa na Bizimana Yannick ku munota wa 26 w’umukino ahawe umupira na Gilbert Mugisha.


Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa