skol
fortebet

Kirehe FC ihagamye APR FC mu mukino Muhadjiri yahushije Penaliti

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yananiwe gutsindira Kirehe FC ku kibuga cyayo banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye I nyakarambi mu karere ka Kirehe.

Sponsored Ad

APR FC yagiye gukina uyu mukino iziko bakeba bayo Rayon Sports na Mukura VS zatsinze imikino yazo,yananiwe gutsinda ngo ikomeze izanikire inganya na Kirehe FC 0-0.

Umutoza mushya wa Kirehe FC,Sogonya Hamissi uzwi nka Kishi,yayifashije guhagama APR FC mu mukino we wa mbere nk’umutoza w’iyi kipe.

Mu gice cya mbere cy’umukino APR FC yabonye amahirwe menshi arimo na Penaliti,ku munota wa 34,yahushijwe na Hakizimana Muhadjiri,wayiteye umunyezamu Mutabazi Jean Paul akawukuramo.

APR FC ibura kapiteni wayo Migi irindiriye Rayon Sports ziri kuyirya isataburenge ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 40,mu gihe yo iri ku isonga n’amanota 42.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:
As Kigali 2-1 Marines
Kirehe 0-0 APR FC
Musanze 2-1 Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa