skol
fortebet

Kirehe FC ihagamye Rayon Sports banganyiriza I Nyakarambi

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Mbere yo gucakirana na Gor Mahia mu matsinda ya CAF Confederations Cup,ikipe ya Rayon Sports ihagamwe na Kirehe FC banganya igitego 1-1,mu mukino wagoye cyane myugariro Manzi Thierry.

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye I Nyakarambi,Kirehe FC ikoze ibyo benshi batari biteze,ihagama Rayon Sports banganya igitego 1-1.

Rayon Sports yari ku gitutu cyo gufata umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo,niyo yafunguye amazamu ku munota wa 33 ku gitego cyatsinzwe na Rutanga Eric ku mupira mwiza yahawe na Christ Mbondi.

Rayon Sports yugarijwe n’imvune, yagize ibyago yongera gutakaza Mukunzi Yannick ku munota wa 44 ubwo yavunikaga agasimburwa na Mugisha Francois Master.

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0,Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri itsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul ku mupira yahawe na Manzi Thierry wagerageje gutera n’umutwe ngo ahereze Bakame akawuhusha ukisangira uyu rutahizamu.

Uwimbabazi Jean Paul yagaragaje ko ari rutahizamu w’igitangaza kubera ukuntu yigaragaje muri uyu mukino,aho yateye imipira myinshi mu izamu rya Bakame ntibimuhire ndetse kuri ubu ari ku mwanya wa 2 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona n’ ibitego 8,ararushwa kimwe na Ndarusanze Jean Claude wa mbere.

Rayon Sports inaniwe gutsinda Kirehe FC,nyamara mu mukino ubanza yarayinyagiriye I Nyamirambo ibitego 3-0.

Rayon Sports yirengayeho kuko iyo itsinda uyu mukino yari gufata umwanya wa mbere,ariko ifashe umwanya wa 2 n’amanota 35, inganya na AS Kigali ya mbere,APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 34.

Abakinnyi babanzamo ku mpande zombi:
Kirehe FC
: Fashingabo Ismael, Nkurikiye Jackoson, Baraka Augustin, Nzabonimpa Prosper, Niyonkuru Vivien, Kharim Patient, Nkurunziza Didier, Mutabazi Isaie, Uwimbabazi Jean Pal, Masudi Abdallah, Muhoza Tresor.

Abasimbura: Habineza Samuel (1), Muvunyi Haruna (22), Uwayezu Beranard (22), Dusange Bertin, Nanfack Paulidor (2), Hakorimana Hamad (5), Kakira Suleiyman.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, MUtsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Christ Mbondi, Ismailla Diarra, Shaban Hussein ’Tchabalala’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa