Kigali

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo bateshe Rayon Sports igikombe

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 4530

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu mwaka,babwiwe ko bagomba gutsinda Rayon Sports kugira ngo bahabwe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 FRW ndetse ngo bazahita bahembwa ibirarane byabo nyuma y’uyu mukino.

Ikipe ya Kirehe FC yiteguye cyane uyu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona,yahembye abakinnyi bayo ukwezi kumwe,irangije ihita ibimurira muri hoteli ya mbere muri aka karere kugira ngo bitegure gutsinda Rayon Sports.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,aba bakinnyi ba Kirehe FC babwiwe ko kubera ko bishyuje amafaranga menshi mu kwinjira ku kibuga,bazahita bahembwa amafaranga yose baberewemo ndetse banahabwe akayabo k’ibihumbi 100 FRW by’agahimbazamusyi,nibaramuka bahagaritse Rayon Sports ntitware igikombe.

Rayon Sports irasabwa gutsinda Kirehe FC kugira ngo abakunzi bayo bamanuke baririmba murera gusa ntibazoroherwa n’aba basore ba Kirehe bahawe ibya mirenge dore ko aribwo bwa mbere aba bakinnyi bategewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 FRW.

Kirehe FC izakira uyu mukino w’umunsi wa 29 I Nyakarambi,yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino amafaranga make ari ibihumbi 3000 FRW, ahatwikiriye ni 10,000 Frw n’ibihumbi 5,000 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019,nibwo Kirehe FC izakira Rayon Sports I Nyakarambi,ku kibuga kigora benshi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Emmanul

    nonese reka mbibarize,ibihumbi 100,n’ibihumbi 300 amanshi ni ayahe?musanze uko byagenze murabyibagiwe?nibo bangiza umupira wo murwanda.ubundi mujye kugira ishyaka amafaranga aze nyuma.ubundi nuko babyita agahimbaza musyi ariko iriya ni ruswa.

    3 weeks ago
  • chat_bubble Kalisa

    Aka gakipe ngo ni Kirehe baraje bakamanure mu cyiciro cya kabiri maze kanahite gasenyuka burundu!
    Ubundi se Rayon Sports yakabaye kimaranzara, barumva amafranga azava kuri kiriya gisa n’ikibuga yazahemba ibyo birarane byose n’ako gahimbazamusyi koko? Abantu bagiye bishima aho bashyikira! Keretse niba hari umuterankunga wemeye kubameneramo akantu... Ntibazamere nka Musanze gusa!!!

    3 weeks ago
  • chat_bubble KING

    Remy waramutse neza
    ubuse usanze intego ya Kirehe ya 1 ari ukubuza Rayon Sport igikombe
    wakabaye wavuze amakuru nyayo intego ni ugutsinda tukaguma mu cyiciro cya 1 naho ibindi ubivuze nkumufana wa Rayon Sport atari umunyamakuru

    3 weeks ago
  • chat_bubble ka.do

    Ariko amakipe yose aba ateze amariro kuri rayon sport kuyibuza igikombe...Nayose iragishaka nibabahe agahimbaza musyi kuko bakagomba atari ukubera rayon sport naho ubundi ibindi reka dutegereze

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

TP Mazembe yongeye gutumirwa muri CECAFA I Kigali nyuma y’amahano iheruka...

Ikipe ya TP Mazembe iheruka gukorera amahano I Kigali muri 2010 ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 1462 1

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga...

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze...
17 June 2019 Yasuwe: 2634 2

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain mu buryo butunguranye yashyize ku...

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi,...
17 June 2019 Yasuwe: 2309 0

Paul Pogba yarakariwe n’abafana ba Manchester United kubera ibyo...

Umukinnyi wa Manchester United Paul Pogba,yatumye benshi mu bakunzi bayo...
17 June 2019 Yasuwe: 2063 0

Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora...

Uwahoze ari kapiteni wa FC Barcelona ndetse wayubatsemo amateka akomeye,...
17 June 2019 Yasuwe: 4498 1

APR FC yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro yari itezeho amakiriro mu gihe...

Ikipe yaAPR FC yari iteze amakiriro ku gikombe cy’Amahoro kugira ngo...
16 June 2019 Yasuwe: 7328 2