skol
fortebet

Kirehe FC yasezereye bamwe mu bagize Komite nyobozi yayo

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Muri iki gitondo haramutse amakuru avuga ko akarere ka Kirehe kamaze gusesa komite y’iyikipe kubera kunanirwa gukemura ibibazo bikomeye byari bimaze iminsi biri kuyivugwamo nk’imyenda babereyemo abakinnyi n’ibindi bitandukanye.
Nkuko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerrard mu kiganiro yagiranye na Radio Flash ,yayitangarije ko ayo makuru ariyo ndetse basezereye bamwe mu bagize iyi komite nyobozi barimo perezida,ushinzwe ubuzima bw’ikipe (Team Manager) na Directeur Technique (...)

Sponsored Ad

Muri iki gitondo haramutse amakuru avuga ko akarere ka Kirehe kamaze gusesa komite y’iyikipe kubera kunanirwa gukemura ibibazo bikomeye byari bimaze iminsi biri kuyivugwamo nk’imyenda babereyemo abakinnyi n’ibindi bitandukanye.

Nkuko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerrard mu kiganiro yagiranye na Radio Flash ,yayitangarije ko ayo makuru ariyo ndetse basezereye bamwe mu bagize iyi komite nyobozi barimo perezida,ushinzwe ubuzima bw’ikipe (Team Manager) na Directeur Technique ndetse yemeza ko hari inshingano batabashije kuzuza mu miyoborere yabo.

Yagize ati “Ntabwo ari komite nyobozi yose kuko twahagaritse perezida,Team Manager na directeur Technique.Guhindura ubuyobozi cyangwa gukora ivugurura bihoraho kuko iyo ushaka kugera ku ntego runaka ukabona bitari gushoboka kubera abantu runaka kubera ko hari ibyo batabasha kugeraho,ushaka abandi.

Uyu muyobozi w’akarere yatangaje ko hari ibyo basabye aba bayobozi basezerewe batabashije kugeraho ariyo mpamvu bahisemo kubasimbuza abandi bashya aho yavuze ko umusaruro w’ikipe wabaye mubi ndetse hari n’ibijyanye n’imiyoborer bitari bimeze neza.

Ikipe ya Kirehe FC ntirabasha kubona inota na rimwe muri shampiyona igeze ku munsi wa 3,aho Muzungu yatangaje ko abayobozi bifuza ko basimbuza aba basezerewe bayifasha kwitwara neza mu kibuga ndetse bakanoza ibijyanye n’imiyoborere byasaga naho bitagenda neza.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe ikibazo cy’abakinnyi batahawe amafaranga yo kubagura (Recrutements) ndetse ko kubera ikibazo cy’amikoro iyi kipe yari itakibasha no kwishyura imodoka ijyana abakinnyi ku bibuga bitandukanye aho byitezwe ko aribyo ubuyobozi bushya buzashyirwaho buzagerageza gukemura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa