Kigali

Kiyovu Sports yandagaje AS Kigali iyibutsa ko yayitanze mu mujyi wa Kigali

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 May 2018 Yasuwe: 2448

Kiyovu Sports itunguye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko ikoze ibyo batakekaga inyagira AS Kigali ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda,Moustapha Francis yigaragajemo cyane kuko yatsinze ibitego 3.

Nubwo AS Kigali yari izi ko nitsinda Kiyovu irisubiza umwanya wa mbere wafashwe na APR FC ku munsi w’ejo,isuzuguwe bikomeye na Kiyovu Sports yari ku mbehe yayo ku Mumena itsindwa ibitego 4-1,Casa Mbungo n’abasore be batambuka I Nyamirambo bakomerwa amashyi.

Kiyovu Sports yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali ishinja kuyitwara Stade ya Kigali

Kiyovu Sports yaruhije bigaragara AS Kigali ndetse igice cya mbere ikirangiza iri hejuru n’ibitego 2-0, byose byatsinzwe na Moustapha Francis ku munota wa 33 n’uwa nyuma w’igice cya mbere.

AS Kigali yaruhutse ifitiye umwenda sekuru wayo Kiyovu Sports,yagarutse mu gice cya kabiri nta mpinduka byatumye yinjizwa igitego cya 3 ku munota wa 49 gitsinzwe na kapiteni Kakule Mugheni Fabrice wari umaze iminsi mu mvune.

AS Kigali yahise yishyura igitego kimwe ku munota wa 51 kuri penaliti yatewe neza na Ndarusanze Jean Claude, nyuma y’aho Djuma akoreye ikosa kuri Ndahinduka Michel mu rubuga rw’amahina.

Kiyovu Sports ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira AS Kigali yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi bwari burimo Niyonzima Ally n’umuvandimwe we Ngandu Omar,iyitsinda igitego cya kane ku munota wa 65 gitsinzwe na Moustapha Francis,ahita atahana umupira kuko yatsinze ibitego 3 muri uyu mukino.

Benshi banenze imyitwarire ya AS Kigali nk’ikipe ivuga ko ishaka igikombe,bavuga ko itagakwiye kwitwara gutya kandi iziko mukeba wayo APR FC yaraye afashe umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Amagaju FC ibitego 6-0.

APR FC igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 47,ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 45,Kiyovu Sports n’iya 3 n’amanota 41 mu gihe Rayon Sports iri mu ntambara y’amadolari zitangiye kuyisiga kuko iri ku mwanya wa 4 n’amanota 38.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kiyovu SC: Ndoli Jean Claude, Ngarambe Ibrahim, Uwihoreye Jean Paul, Mbogo Ali, Ngirimana Alexis, Kalisa Rachid, Mugheni Fabrice, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Habyarimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude.

AS Kigali: Bate Shamiru (GK, 30), Kayumba Soter (15, C), Mutijima Janvier 3, Ally Niyonzima 8, Ngandou Omar 2, Nsabimana Eric Zidane 20, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 19, Mbaraga Jimmy 16, Fuad Ndayisenga 10 na Ndarusanze Jean Claude 11.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amagambo umutoza wa Real Madrid yavuze kuri Gareth Bale yatangaje...

Umutoza Julen Lopetegui wa Real Madrid yasingije bikomeye Gareth Bale...
15 August 2018 Yasuwe: 871 0

Sergio Ramos yandagaje Klopp wamushinje kuvuna Salah abigambiriye

Myugariro wa Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos yandagaje...
15 August 2018 Yasuwe: 938 0

Benshi batewe ubwoba n’imvune y’umukinnyi wa Borussia Dortmund...

Umukinnyi witwa Dario Scuderi wagize imvune ikomeye mu mwaka wa...
14 August 2018 Yasuwe: 2267 0

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano...

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka...
14 August 2018 Yasuwe: 2455 0

Aubameyang yagiriye inama ikomeye umutoza wa Arsenal Unai Emery

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yagiriye...
14 August 2018 Yasuwe: 2062 0

Imbwa yagaragaye iri gutabara umwana muto wari ugiye kurohama...

Imbwa yo mu Bufaransa yitwa Matyas yakoze benshi ku mutima nyuma yo...
14 August 2018 Yasuwe: 3928 0