Kigali

Kiyovu Sports itsinze Gicumbi FC ikomeza gushimangira ubudahangarwa bwayo muri shampiyona

Imikino   Yanditswe na: 3 November 2017 Yasuwe: 1234

• Kiyovu sports itsinze Gicumbi FC igitego 1-0
• Kiyovu Sports ibifashijwemo na Fabrice Mugheni ibashije gutsinda umukino wa 3 muri shampiyona y’uyu mwaka.
• Kiyovu Sports ibashije kurara ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka,yongeye kubona amanota 3 kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 03 Ugushyingo 2017 ubwo yatsindaga Gicumbi FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Fabrice Mugheni ku munota wa 42.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze APR FC ku mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona ndetse ikabasha guhagarika agahigo kari kamaze imyaka 12 idatsinda APR FC ,kuri uyu wa Gatanu imaze gutsinda umukino wa 3 muri shampiyona aho biyifashije kurara ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Nubwo ikipe ya Police FC itarakina umukino wa 5 niyo iyoboye shampiyona n’amanota 9 n’ibitego 3 mu gihe Kiyovu nayo ifite amanota 9 gusa yo imaze gukina imikino 5 nta mwenda w’igitego ifite ndetse nta n’icyo izigamye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Gicumbi FC
: Nshimiyimana Jean Claude, Makowe Alexandre, Muhumure Omar, Myango Ombeni, Nizeyimana Junior, Kwizera Jean Luc, Ndarabu Hussein, Ruribikiye Schadrack, Nkurunziza Sadi, Nzitonda Eric, Tuyisenge Yassin.

Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Uwineza Aime Placide, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Mustapha Francis, Sebanani Emmanuel ’Crespo’, Habyarimana Innocent ’Di Maria’, Nizeyimana Jean Claude.

Uko imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona iteganyijwe:

Tariki 04-11-2017
Kirehe FC-Miroplast FC (Kirehe-15h30)
Sunrise FC-Marines FC (Nyagatare-15h30)
Etincelles FC-Amagaju FC (Rubavu-15h30)

Tariki 05-11-2017
Mukura-Musanze FC (Huye-15h30)

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 3427 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1186 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1825 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2566 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6559 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2851 1