skol
fortebet

Kiyovu sports na APR FC ntabwo barumvikana kuri Ombolenga na Martin

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Amakipe APR FC na Kiyovu Sports ntabwo barrabasha kumvikana ku bakinnyi 2 Ombolenga Fitina na Twizerimana Martin Fabrice aho hari amafaranga ikipe ya Kiyovu igomba kwishyurwa itarabona. Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri Galaxy Hotel aho baboneyeho gutangaza byinshi kuri aba basore 2 ndetse no ku musore Kalisa Rachid we ushobora kutazakinira iyi kipe vuba kubera amategeko agenga transfer ye agoranye.
Ku musore Ombolenga Fitina ubuyobozi (...)

Sponsored Ad

Amakipe APR FC na Kiyovu Sports ntabwo barrabasha kumvikana ku bakinnyi 2 Ombolenga Fitina na Twizerimana Martin Fabrice aho hari amafaranga ikipe ya Kiyovu igomba kwishyurwa itarabona.

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri Galaxy Hotel aho baboneyeho gutangaza byinshi kuri aba basore 2 ndetse no ku musore Kalisa Rachid we ushobora kutazakinira iyi kipe vuba kubera amategeko agenga transfer ye agoranye.

Ku musore Ombolenga Fitina ubuyobozi bwa Kiyovu sports bwatangaje ko uko yajyaga hanze kiyovu yamufashaga ndetse batunguwe no kwerekeza muri APR FC ‘k’uyu musore.

Bagize bati “Uko umukinnyi yajyaga hanze Kiyovu yagiye ibigiramo uruhare ndetse yagaruka agasinyira amasezerano Kiyovu Sports kujya muri APR FC niho hari ikibazo kuko ari kuri lisiti ya Kiyovu Sports iri muri FERWAFA.Twe na APR FC ibiganiro byararangiye,nishyira mu bikorwa ibyo twavuganye azaba umukinnyi wabo.”


Ku ruhande rwa Twizerimana Martin Fabrice ubuyobozi bwa Kiyovu bwavuze ko bategereje miliyoni 2 n’ibihumbi 500 aho bavuga ko uyu musore yari yahawe recrutement na Kiyovu Sports bityo nibishyura aya mafaranga uyu mukinnyi azabakinira.

Bagize bati “Kiyovu sports igomba kubona miliyoni 2,5 ku masezerano y’umwaka umwe uyu museore yari asigaje ndetse ikiyongeraho n’amafaranga yari yahawe kugira ngo asinye amasezerano.”

Kugeza kuri ubu ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko igihe cyose ikipe ya APR FC izubahiriza ibyo bavuganye aba basore bombi bazahabwa ibyangombwa byo kuyikinira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa